skol
fortebet

Manace Matatu waguzwe na Rayon Sports yahaye isezerano rikomeye abafana

Yanditswe: Monday 06, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Manace Matatu wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 3 yatangaje ko azaha Rayon Sports ibyo afite byose kugira ngo ashwimishe abafana bayo.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020 nibwo umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatangaje ko bamaze kumvikana na Gasogi United ku igurwa rya Manace Mutatu wayigezemo mu mwaka w’imikino ushize.

Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nyakanga 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije uyu mukinnyi usatira aca ku mpande yasinye imyaka 3 muri Rayon Sports nkuko iyi kipe yabitangaje kuri Twitter.

Rayon Sports yagize iti "Rayon Sports yishimiye gutangaza ko yasinyishije umukongomani wabigize umwuga Manace Matatu amasezerano y’imyaka 3."

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi yaguzwe Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda agomba kugabana n’ikipe ya Gasogi United yari amazemo umwaka umwe.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru,Mnace Matatu yavuze ko yishimiye gusinyira Rayon Sports ndetse azayiha ibyo afite byose.

Ati " Icyo nabwira abafana ba Rayon Sports ni uko nzabaha ibyo mfite byose. Nzitanga 100%. Nakinnye mu makipe afite abafana benshi nka Lupopo na Renaissance. Navuga ko gukina mu ikipe nka Rayon Sports ari byiza kuko abafana baragushyigikira."

Manace yerekeje muri Rayon Sports nyuma ya Guy Bukasa wahoze amutoza muri Gasogi United na we wamaze gusinya gutoza iyi kipe mu gihe kingana n’umwaka umwe. Bombi bari bamaze umwaka umwe muri Gasogi United.

Manace Mutatu yiyongereye ku bandi bakinnyi mpuzamahanga Rayon Sports imaze gusinyisha aribo Alex Nyarko Harlley wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Nihoreho Arsène wakiniraga Olympic Star yo mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa