skol
fortebet

Manchester City nayo yasezerewe nabi muri UEFA Champions League

Yanditswe: Sunday 16, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Lyon nayo yatunguye Manchester City yahabwaga amahirwe yo kugera kure iyisezerera muri ¼ cya UEFA Champions League y’uyu mwaka ikomeje kurangwa no gutungurwa kw’amakipe yahabwaga amahirwe.

Sponsored Ad

Ibitego 2 bya Moussa Dembele n’ikindi cya Maxwell Cornet cyabonetse hakiri kare nibyo bisezereye Mnchester City yari yabashije kubona kimwe cya Kevin de Bruyne.

Manchester City yahabwaga amahirwe yatangiye umukino yiharira umupira ariko nta bushobozi bwo gusatira igaragaza cyane ko byagaragaraga ko abakinnyi bayo basa n’abananiwe.

Ku munota wa 24 w’umukino, Maxwell Cornet yatsindiye Lyon igitego cyabonetse ku mupira yateye mu izamu ryari ryambaye ubusa nyuma y’aho umunyezamu Ederson yarivuyemo aje kwambura umupira Karl Toko Ekambi.

Lyon yakinaga yugarira,ntiyigeze yotsa igitutu cyane Manchester City itari mu mukino neza.Igice cya mbere cyarangiye iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Manchester City yagerageje gusatira noneho Kevin de Bruyne igendera agaruka mu mukino nubwo yahushije imipira iteretse yose yahawe.

Ku munota wa 69 nibwo Manchester City yakoze Counter attack Raheem Sterling acenga myugariro Denayer mu rubuga rw’amahina aha umupira mwiza Kevin de Bruyne yishyura igitego.

Manchester City yakomeje gusatira cyane ariko Lyon icungira ku mipira itakaje ngo iyibe umugono.

Lyon yagize amahirwe menshi ubwo ku munota wa 75 yinjizaga rutahizamu Moussa Dembele wasimbuye Memphis Depay.

Uyu rutahizamu w’umuhanga yahise atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 79 w’umukino ku mupira mwiza yahawe na Houssem Aouar.

Iki gitego cyinjiye Manchester City yari imaze guhusha uburyo bwiza bwa Gabriel Jesus wahawe umupira mwiza na Raheem Sterling akawutera nabi kandi yari asigaranye n’umunyezamu gusa.

Manchester City itari ifite amahirwe yabonye uburyo bwiza bwo kwishyura iki gitego ubwo ku munota wa 86 Gabriel Jesus yakataga umupira mwiza imbere y’izamu usanga Raheem Sterling wenyine imbere y’izamu ryambaye ubusa awutera hanze.

Aya mahirwe Manchester City yabuze yahise ayikoraho kuko Lyon yahise ikora Counter attack yinjira mu rubuga rw’amahina,Aouar atera ishoti rikomeye mu izamu,umunyezamu Ederson ntiyabasha gufata umupira ngo awukomeze wisangira Dembele aho yari ahagaze ashyiramo igitego cya 3.

Umukino warangiye ari ibitego 3-1,Lyon ikatisha itike ya ½ cy’irangiza aho igomba guhura na Bayern Munich.

N’ubwa mbere mu mateka amakipe 2 y’Ubufaransa agereye rimwe muri ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League cyane ko PSG nayo yabonye iyi tike.

Amakipe yakomeje yose muri 1/2 ahuriye ku kuba atarakinnye imikino myinshi nyuma yo gusubukurwa kw’imikino kuko mu Budage Bayern na RB Leipzig yari amaze amezi asaga 2 adakina mu gihe Lyon na PSG yo atakinnye shampiyona kuko yahagaritswe.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa