skol
fortebet

Manchester City yatsinze Manchester United yiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2019

Sponsored Ad

Pep Guardiola yaraye akoze agahigo ko kuba umutoza wa mbere utsindiye Manchester United ku kibuga cyayo Old Trafford inshuro 3 zikurikiranya,ubwo yayitsindaga ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Sponsored Ad

Pep Guardiola wari ufite ikizamini cyo gutsinda Manchester United kugira ngo ikomeze urugamba rwo guhatanira igikombe na Liverpool,yarwitwayemo neza ayitsindira ku kibuga cyayo ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri.

Manchester City yayoboye umukino kuva utangiye kugera urangiye,yafunguye amazamu ku munota wa 55 w’umukino,ku gitego cyatsinzwe na Bernardo Silva ku mupira yateye aho umunyezamu David de Gea yari ahagaze.

Ku munota wa 66,Fred yatakaje umupira wifatirwa na Kompany,nawe ahita awuhereza Raheem Sterling wawuhereje Leroy Sane atera ishoti rikomeye,umunyezamu De Gea yongera gukora ikosa ntiyabasha gukuramo umupira,kiba igitego cya kabiri.

Manchester City izakina na Burnley mu mukino ukurikiraho,irasabwa gutsinda imikino 3 isigaye kugira ngo itware igikombe Liverpool.

Ku rundi ruhande Arsenal yandagajwe bikomeye na Wolves ibitego 3-1,itakaza amahirwe yo kurara ku mwanya wa 4 wa shampiyona.

Ibitego bya Wolves byose byinjiye mu gice cya mbere, bitsinzwe na Ruben Neves,Matt Doherty na Diogo Jota mu gihe igitego cy’impozamarira cya Arsenal cyatsinzwe na Sokratis.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa