skol
fortebet

Manchester United yumvikanye na rutahizamu ufite izina rikomeye I Burayi

Yanditswe: Sunday 04, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United iri mu biganiro bya nyuma n’uhagarariye umunya Uruguay Edinson Cavani kugira ngo ayerekezemo ku buntu cyane ko yarekuwe na PSG yari amazemo igihe kinini.

Sponsored Ad

Uhagarariye uyu mukinnyi yavuze ko Manchester United yamaze kumvikana n’uyu rutahizamu ndetse yemeye kuzajya imuhemba akayabo k’ibihumbi 200 by’amapawundi ku cyumweru.

Amakuru aravuga ko uyu rutahizamu aragera I Old Trafford kuri iki cyumweru kugira ngo akore ikizamini cy’ubuzima.

Umuvandimwe wa Cavani usanzwe unamushakira amakipe witwa Walter Guglielmone yabwiye Futbol Insider ati “Ibyo n’ukuri.Twamaze kumvikana.”

Kuva mu kwezi kwa Werurwe,Cavani ntabwo arakandagira mu kibuga ariko yahisemo kwerekeza muri United kongerera ubunararibonye ubusatirizi bwayo bugizwe na Marcus Rashford, Anthony Martial na Mason Greenwood.

Amasezerano ya Cavani muri United ntabwo aramenyekana gusa biravugwa ko ashobora gusinya umwaka umwe ushobora kongerwa igihe cyose yaba yitwaye neza.

Uyu rutahizamu w’imyaka 33 yari amaze imyaka 7 muri PSG yagezemo avuye mu Butaliyani mu makipe nka Napoli na Palermo.

Uyu rutahizamu avuye muri PSG ahubatse izina kuko yayitsindiye ibitego 187 mu mikino276 yose yakinnye ndetse ayihesha ibikombe byinshi cyane.

United yatsinze amakipe arimo Leeds United na Benfica zifuzaga uyu munya Uruguay ndetse byigeze bivugwa ko na Real Madrid yamwifuje.

Amakuru avuga ko Cavani yemeye kwerekeza muri United kubera umushahara uhanitse yahawe ugereranyije n’uwo andi makipe yifuzaga kumuha.

United ifite ikizere ko uyu rutahizamu ashobora kuyihira nka Zlatan Ibrahimovic wayitsindiye ibitego 29 mu mwaka w’imikino kandi yari afite imyaka 35.

Ole Gunnar Solskjaer yifuzaga rutahizamu ufite izina rikomeye nyuma yo kurekura Romelu Lukaku wagiye muri Inter Milan kuri miliyoni 73.

Uyu mutoza aracyiruka kandi kuri Jadon Sancho umaze iminsi amubiza ibyuya cyane ko BVB akinira yifuza miliyoni 109 z’amapawundi.


Edinson Cavani yemeye kwerekeza muri United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa