skol
fortebet

Manchester United igiye kugurisha abakinnyi 4 kugira ngo igure umukinnyi ukomeye

Yanditswe: Friday 24, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yamaze gufata umwanzuro wo kugurisha abakinnyi 4 basanzwe bafite amazina akomeye kugira ngo ibone amafaranga yo kugura rutahizamu Paulo Dybala wa Juventus.

Sponsored Ad

Manchester United yiyemeje kugurisha abakinnyi barimo Romelu Lukaku, Juan Mata, Marcos Rojo na Matteo Darmian kugira ngo ibone miliyoni zisaga 200 iri gusabwa na Juventus kugira ngo ibone rutahizamu Paulo Dybala.

Nkuko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza,umutoza Solskjaer ntabona Lukaku nk’umukinnyi wamufasha kugera ku ntego ze ariyo mpamvu yiyemeje kumugurisha mu ikipe ya Inter Milan.

Lukaku afite amahirwe menshi yo kwerekeza muri Inter kuko umutoza Antonio Conte mukunda ndetse yifuza ko bazakorana nabona akazi muri iyi kipe.

Manchester United irifuza kugura myugariro umwe hagati ya Kalidou Koulibaly na Harry Maguire kugira ngo yubake cyane ubwugarizi.

Manchester United irashaka kugura abakinnyi 2 bahenze cyane hanyuma indi myanya ikayuzuzamo abakinnyi bakiri bato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa