skol
fortebet

Manchester United irashaka kugurana Pogba rutahizamu ukomeye

Yanditswe: Sunday 16, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United biravugwa ko ishaka gutanga umukinnyi wayo Paul Pogba muri Juventus kugira ngo ibone rutahizamu wayo Paul Dybala uherutse gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri Serie A.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru biravuga ko aya makipe yombi ashobora kumvikana cyane ko buri kipe yifuza umukinnyi w’iyindi.

Umutoza mushya wa Juventus,Andrea Pirlo arashaka kwirukana abakinnyi bose bakina hagati ariyo mpamvu ashaka kuzana Pogba ngo amwubakireho.

Pogba afite amasezerano azarangira umwaka utaha ariko hakaba hari ingingo yo kuyongera mu gihe Dybala we amasezerano ye asigaje imyaka 2.

Paul Pogba w’imyaka 27 y’amavuko,niwe mukinnyi Pirlo yifuza ku isonga cyane ko azi neza ikipe ya Juventus yakinnyemo kuva 2012-2016 agaruka muri Manchester United yamuzamuye.

Pogba yagiriye ibihe byiza muri Juventus kuko yatwaranye nayo ibikombe bine byikurikiranya bya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani ndetse anayigeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Paul Pogba yakinannye n’umutoza Andrea Pirlo, ndetse bari bafitanye umubano mwiza, ariyo mpamvu bashobora kongera gukorana.

Amakuru avuga ko umutoza Ole akunda cyane Paulo Dybala ndetse ngo bishobotse yamugura gusa arahenze kuko Juventus imushakamo akayabo ka miliyoni 90 z’amapawundi.

Dybala arifuzwa kandi n’amakipe arimo Real Madrid na Manchester City gusa United irashaka gukoresha iturufu rya Pogba ngo imubone.

Manchester United ifite abakinnyi benshi bakomeye hagati barimo Fred, Nemanja Matic, Scott Mctominay na Bruno Fernandes ariyo mpamvu bishobora kuyorohera kurekura Pogba.


Pogba na Dybala barashaka kubagurana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa