skol
fortebet

Manchester United na Inter Milan zageze muri ½ cy’irangiza cya Europa League

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Amakipe 2 afite amateka mu mupira w’amaguru ku mugabane w’I Burayi ariyo Inter Milan na Manchester United yaraye ageze muri ½ cy’irangiza muri Europa League nyuma yo gutsinda imikino yayo bigoranye.

Sponsored Ad

Iyi mikino ya Europa League yakomereje mu Budage aho hari gukinwa umukino umwe wo gukuranamo,yakinwe mu ijoro ryakeye aho Manchester United yaraye isezereye FC Copenhagen iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wakinwe iminota 120.

Manchester United yagowe cyane n’umunyezamu wa Copenhagen witwa Karl-Johan Johnsson,wakuyemo imipira 13 yose yaganaga mu izamu.

Manchester United yabonye igitego ku munota wa 45 w’umukino gitsinzwe na Mason Greenwood ariko VAR yemeza ko uyu rutahizamu yari yaraririye.

Rutahizamu Martial wagize umukino mwiza,yagerageje gutera amashoti menshi agana mu izamu we Bruno Fernandes ariko ntiboroherwa n’uriya munyezamu.

Copenhagen nayo yabonye amahirwe make mu rubuga rw’amahina rwa United ariko abakinnyi bayo ntibayabyaza umusaruro.Iminota 90 yarangiye ari 0-0,umusifuzi yongeraho 30 ya kamarampaka.

Manchester United yabonye igitego cy’intsinzi ku munota wa 95 w’umukino kuri penaliti myugariro Andreas Bjelland yakoreye kuri Anthony Martial,hanyuma Bruno Fernandes ayitera neza.

Iki gitego nicyo cyahaye itike ya ½ ikipe ya Manchester United iri gushakisha iki gikombe cy’uyu mwaka.Iyi ni penaliti ya 21 Manchester United yahawe muri uyu mwaka w’imikino.United izahura n’ikipe irarokoka uyu munsi hagati ya Wolves na Sevilla.

Ku rundi ruhande,Inter Milan nayo ihabwa amahirwe yo gutwara iki gikombe yahuye na Bayer Leverkusen iyitsinda ibitego 2-1.

Inter yafunguye amazamu hakiri ku munota wa 15 ibifashijwe na Nicolo Barella hanyuma bidatinze ku munota wa 20 Romelu Lukaku atsinda igitego cya kabiri.
Leverkusen yabonye igitego cy’impozamarira ibifashijwemo na Kai Havertz uri kwifuzwa cyane na Chelsea yo mu Bwongereza ku munota wa 25.

Muri ½ ,Inter igomba gukina n’irarokoka hagati ya Shakhtar Donetsk na Basel,zikina kuri uyu wa kabiri.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa