addresiya
Kigali
startimes

Manchester United yamaze kumvikana na myugariro igiye gutangaho akayabo kataragurwa uwo ariwe wese

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 August 2019 Yasuwe: 2931

Ikipe y’ubukombe mu gihugu cy’Ubwongereza imaze gutangaza ko yamaze gusinyisha myugariro uhenze kurusha abandi bakinnyi bose, Harry Maguire, yakuye mu ikipe ya Leicester City ku kayabo ka miliyoni 80 z’amapawundi.



Maguire wari umaze iminsi abiza icyuya abayobozi ba Manchester United,yamaze kumvikana nayo ndetse mu masaha make araza gukora ikizamini cy’ubuzima ndetse yerekwe abafana.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 03 Kanama 2019 nibwo Maguire w’imyaka 26 arakorerwa ikizamini cy’ubuzima anahabwe imyambaro y’ikipe ya Manchester United.Izi miliyoni 80 z’amapawundi ziziyongeraho izindi 5 igihe Maguire azaba yitwaye neza.

Ikinyamakuru BBC gitangaza amakuru yizewe,kimaze gutangaza ko Harry Maguire wari umaze iminsi yigaragambya yemerewe kwerekeza muri Manchester United ahita akuraho agahigo kari gafitwe na Virgil Van Dijk ko kuba myugariro uhenze mu mateka y’isi ubwo yagurwaga na Liverpool yamutanzeho miliyoni 75 z’amapawundi imukuye muri Southampton.

Maguire aguzwe ngo aze gukemura ikibazo cy’ubwugarizi cyari kimaze kuba ingorabahizi aho abarimo Eric Bailly,Phil Jones,Smalling n’abandi bari ba rutwitsi b’izamu rya David de Gea.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bruno Fernandes yavuze amagambo asingiza bikabije Cristiano Ronaldo...

Umunya Portugal, Bruno Fernandes ukinira ikipe ya Manchester United...
27 May 2020 Yasuwe: 956 0

RIB igiye gukora iperereza ku bibazo bya ruswa no kunyereza umutungo...

Urwego rw’igihugu rw’ubugezacyaha[RIB], rugiye gutangira iperereza ku birego...
27 May 2020 Yasuwe: 1685 0

Akayabo Kiyovu Sports yahaye Kimenyi Yves agatera umugongo Rayon Sports...

Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu,Amavubi,wari umaze umwaka mu ikipe ya...
27 May 2020 Yasuwe: 3453 1

Munyakazi Sadate na komite ye bahagaritswe ku mirimo yabo n’umuryango wa...

Umuryango wa Rayon Sports uhagarariwe na Bwana Ngarambe Charles ndetse...
25 May 2020 Yasuwe: 3043 0

Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame amusaba kumufasha gukemura...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate yandikiye Nyakubahwa...
25 May 2020 Yasuwe: 3210 0

KNC yatangaje igihe ikipe ye ya Gasogi United izatangira gukinira kuri...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC...
25 May 2020 Yasuwe: 3232 0