skol
fortebet

Manchester United yananiwe guhoza Abongereza isezererwa muri Europa League na Sevilla

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yari isigaye ihagarariye Ubwongereza mu marushanwa y’Iburayi yasezerewe na Sevilla muri ½ cya UEFA Europa League iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wabereye ku kibuga RheinEnergie STADION cya Cologne mu Budage.

Sponsored Ad

Manchester United yarangije shampiyona ku mwanya wa 03 yari ihanzwe amaso n’abakunzi bayo bifuzaga nibura kubona igikombe kimwe muri uyu mwaka w’imikino wagoranye kubera Covid-19.

Manchester United yatangiye umukino iri hejuru kurusha Sevilla FC byatumye ihabwa penaliti ku munota wa 09 w’umukino ubwo Marcus Rashford yakorerwagaho ikosa mu rubuga rw’amahina.

Iyi penaliti yari iya 22 Manchester United ihawe muri uyu mwaka w’imikino.Yinjijwe neza cyane na Bruno Fernandes.

Manchester United yayoboye umukino mu minota ya mbere ariko Sevilla yanyuzagamo igahanahana ndetse ikagera mu rubuga rw’amahina Maguire na Linderof bakayibera ibamba.

Ku munota wa 26 w’umukino,Sergio Reguilon yazamukanye umupira mwiza ku ruhande rwakinaga Wan Bissaka,awukata neza mu rubuga rw’amahina usanga Suso aho yari ahagaze ashyiramo igitego cyo kwishyura.Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya 1-1.

Nkuko Manchester United yari yatangiye igice cya mbere,ni nako yatangiye igice cya kabiri isatira Sevilla ku buryo bukomeye.

Ku munota wa 50,Anthony Martial yinjiye mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye ryagaruwe na myugariro Yassine Bounou,umupira ugarukira Bruno Fernandes nawe ateye ishoti rikomeye ubwugarizi burikuramo.

Ku munota wa 53 nabwo Anthony Martial yasigaranye n’umunyezamu wa Sevilla amutera ishoti arikuramo hanyumaundi mukinnyi wa Manchester United asongamo ariko Yassine Bounou arongera aba intwari akuramo umupira.

Manchester United yakomeje kubona amahirwe menshi mu rubuga rw’amahina kuko umukinnyi Mason Greenwood yaje guhabwa umupira mu rubuga rw’amahina asigarana n’umunyezamu ateye umupira,umunyezamu awukuramo.

Ikipe ya Sevilla yagerageje gukora impinduka nziza aho abakinnyi nka De Jong,Munir El Haddadi na Vazquez binjiraga mu kibuga kongera imbaraga mu busatirizi.

Umutoza Ole wari wiyicariye ku ntebe y’abasimbura,ntiyigeze asimbuza kandi byagaragaraga ko bamwe mu bakinnyi be barimo Mason Greenwood,Rashford na Fred bananiwe ndetse batagitanga umusaruro nkuko bikwiriye.

Sevilla itugarije izamu rya Manchester United cyane,yaje kumanuka rimwe ku munota wa 78,Jesus Navas akata umupira mwiza mu rubuga rw’amahina,usanga Luuk de Jong wari uhagaze hagati ya Linderof na Bissaka ari wenyine ahita ashyiramo igitego cya kabiri.

Iki gitego cyinjiye ku burangare bwa ba ba myugariro 2,cyarakaje cyane Bruno Fernandes aho yahise ajya gushwana na Linderof.

Umutoza Ole wananiwe gukoresha neza abakinnyi afite yatunguye benshi ubwo yari amaze gutsindwa igitego,akinjiza myugariro Fosu Mensah ngo asimbure Brandon Williams kandi yari akeneye kwinjizamo abashaka igitego.

Kera kabaye ku munota wa 87 nibwo yinjije mu kibuga Daniel James,Ighalo na Mata basimbura Bissaka,Greenwood gusa amazi yari yarenze inkombe.

Iminota 90 yarangiye bongezaho 5 ariko ntacyo United yayikozemo kuko abakinnyi bayo batashoboye kurema uburyo bwiza bwabaha igitego.

Uyu ubaye umwaka wa 03 Manchester United idakora ku gikombe ndetse muri uyu mwaka isezerewe muri 1/2 ubugira 3 kuko yaba muri Carabao,FA Cup na Europa League.

Sevilla niyo kipe imaze kugera ku mukino wa nyuma wa Europa League inshuro nyinshi kuko iyi ibaye iya 06 ndetse niyo ifite iki gikombe inshuro nyinshi 5.

Sevilla itegereje ku mukino wa nyuma ikipe irarokoka hagati ya Inter Milan na Shakhtar Donetsk zirakina uyu munsi saa tatu z’ijoro.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa