skol
Kigali
startimes

Manchester United yatangiye kurambagiza umutoza mushya usimbura Ole umerewe nabi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 October 2020 Yasuwe: 4803

Ikipe ya Manchester United iheruka kwandagazwa bikabije na Tottenham yayitsinze ibitego 6-1,yatangiye kurambagiza umutoza Mauricio Pochettino ngo asimbure Ole Gunnar Solskjaer udahagaze neza.


Ibinyamakuru byavuze ko ikipe ya Manchester united yatangiye kuvugana na Mauricio Pochettino udafite akazi kugira ngo aze gusimbura Ole.

Ku cyumweru gishize nibwo Manchester United yari mu rugo yatsinzwe na Tottenham ibitego 6-1 bituma benshi mu bakunzi bayo batangira gushidikanya ku bushobozi bw’umutoza Ole Gunnar Solskjaer.

Nubwo yaguriwe abakinnyi, Ole Gunnar Solskjaer amaze gutsinda umukino umwe mu mikino 3 amaze gukina muri Premier League ariyo mpamvu bivugwa ko Mauricio Pochettino ashobora kumusimbura.

Umutoza Mauricio Pochettino amaze amezi 11 ari umushomeri nyuma yo kwirukanwa na Tottenham agasimburwa na Jose Mourinho.

Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko abayobozi bakuru muri United batangiye guhamagara Mauricio Pochettino kugira ngo yitegure kuza gufata akazi igihe Ole azaba yirukanwe.

Bamwe mu bayobozi ba United basabye Solskjaer gutanga umusaruro bitaba ibyo akirukanwa mu gihe umuyobozi w’iyi kipe Ed Woodward yanze kumwirukana.

Guhamagara Pochettino n’uguteganya ko Ole ashobora kwirukanwa mu minsi iri imbere akaba yahita amusimbura.

Pochettino yatangiye gutoza Spurs muri 2014 ariko mu myaka 5 yakurikiyeho yayigejeje ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Muri iyo myaka,Tottenham yimukiye kuri stade yayo nziza ndetse uyu munya Argentina yazamuye abakinnyi benshi bakomeye bavuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru barimo na Harry Kane.

Ole ntabwo aragera ku mutima abakunzi ba United nubwo yabashije kurangiza ku mwanya wa 3 mu mwaka w’imikino ushize.


Mauricio Pochettino arahabwa amahirwe yo gusimbura Ole muri United

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Liverpool yatakaje agahigo gakomeye yari ifite ikomeza kujya mu bihe...

Ikipe ya Liverpool imaze iminota 438 itinjiza igitego mu izamu ry’ikipe...
22 January 2021 Yasuwe: 3089 0

APR FC yahisemo guha Kiyovu Sports Ishimwe Kevin wayinaniye

Kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC...
21 January 2021 Yasuwe: 3313 0

Cristiano Ronaldo yakoze akandi gahigo gakomeye cyane ku isi

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yamaze kuba uwa mbere ku isi...
21 January 2021 Yasuwe: 4015 0

Theo Walcott yavuze umukinnyi bakinannye abona yararushaga ubuhanga Thierry...

Umwongereza Theo Walcott ukinira ikipe ya Southampton ariko wamamaye muri...
20 January 2021 Yasuwe: 4941 0

Umukinnyi wakiniye Aston Villa yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira gushyira...

Uwahoze ari myugariro wa Aston Villa witwa Antonio Luna ukomoka mu gihugu...
20 January 2021 Yasuwe: 4799 0

Muhadjiri yatowe mu ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza ku munsi wa mbere...

Umunyarwanda ukina asatira izamu Hakizimana Muhadjiri, yaje mu ikipe...
20 January 2021 Yasuwe: 4814 0