skol
fortebet

Manishimwe Djabel yabonye ikipe hanze y’u Rwanda igiye kumuha akayabo

Yanditswe: Saturday 29, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Manishimwe Djabel ukinira ikipe ya Rayon Sports ari mu minsi ye ya nyuma muri iyi kipe kuko yamaze kumvikana n’ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya ndetse ngo azayerekezamo nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi Djabel Manishimwe yatangarije Radio Flash dukesha iyi nkuru ko amakuru amwerekeza muri Gormahia ariyo 100%, kuko we yamaze kwemeranya na Gor Mahia izamutangaho ibihumbi 20 by’amadorali, mu gihe Rayon Sports yakiniraga izamufataho 30%.

Djabel yagize ati “Njye na Gor Mahia twarangije ibiganiro, ahubwo muri iki cyumweru abayobozi ba Gor Mahia bazaza mu Rwanda kuganira n’aba Rayon Sports na bo nibigenda neza, nzahita ngenda. Mubyo twumvikanye, harimo ko bazatanga ibihumbi 20 by’amadorali yo kungura, hanyuma Rayon Sports igafataho 30%. Bananyemereye ko bazajya bampemba 3500 by’amadorali ku kwezi.”

Djabel wari umaze iminsi ari kapiteni wa Rayon Sports nyuma y’igenda rya Manzi Thierry,yiyongereye ku bandi bakinnyi bamaze kuva mu ikipe ya Rayon Sports barimo Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu.

Manishimwe Djabel yamenyekane ari mu ikipe y’Isonga FC, ahava ajya muri Rayon Sports amazemo imyaka isaga itanu.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka kuko yamaze gusinyisha abakinnyi batandatu barimo, Runanira Hamza, Ciza Huseein, Bizimana Yanick, Comodore, Iragire Saidi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa