skol
fortebet

Manishimwe Djabel yaciye ibihuha byamwerekezaga muri APR FC asinyira Gor Mahia

Yanditswe: Sunday 30, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Manishimwe Djabel wari umaze imyaka 5 akinira ikipe ya Rayon Sports yamaze kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yamutanzeho ibihumbi 30 by’amadolari ya US.

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yashimiye byimazeyo uyu mugabo Manishimwe Djabel wayitangiye cyane mu myaka 5 yari amaze ayikinira,ariko kuri iki cyumweru akaba yemeye kwerekeza muri Gor Mahia yamutanzeho ibihumbi 30 by’amadolari ndetse ikazajya imuhemba ibihumbi 3500 by’amadolari ku kwezi.

Manishimwe Djabel ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu,yiteguye gukinira Gor Mahia mu mikino ya CECAFA Kagame Cup igiye gutangira kuwa 06 Nyakanag uyu mwaka.

Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019,nibwoyemeje ko yamaze kwemeranywa na Gor Mahia kuri uyu mukinnyi ndetse imwifuriza amahirwe muri iyi kipe ye nshya.

Manishimwe Djabel yageze muri Rayon Sports mu 2014 avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2016 na Shampiyona ya 2016/17 na 2018/19 na Rwanda Super Cup 2017.Djabel yari mu ikipe yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Rayon Sports izahabwa ibihumbi 9 by’amadolari muri 30 Djabel yaguzwe hanyuma Djabel we azatwara ibihumbi 21 by’amadolari.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye,Manishimwe Djabel yagize ati “Ndashima Imana mu myaka 5 twamaranye aba Rayon sports twabanye neza,twatwaranye ibikombe, dukorana amateka.Ntewe ishema no kuba mwarandeze nk’umwana wanyu mu bibi no mu byiza kandi n’ukuri ndabashima mwampaye ibyo mwari mufite, ntawe nagaya.Mwarakoze cyane.Nzishimira ko mutazibagirwa ibyo twageranyeho kandi nzaguma kubahoza ku mutima.

Ntimuzababazwe nuko ngiye, ahubwo muzashimishwe nuko nitanze igihe nari mpari.Uburiye umubyizi mu we ntako aba atagize kandi nta mfura igaya se kuko baburaye, ahubwo irabyuka ikajya ku murimo.Allah is great.”



Manishimwe Djabel waranzwe n’ikinyabupfura muri Rayon Sports,yerekeje muri Gor Mahia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa