skol
fortebet

Manzi Thierry yahaye ibyishimo abafana ba APR FC mu mukino we wa mbere yayikiniye

Yanditswe: Saturday 06, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Manzi Thierry uherutse kuva muri Rayon Sports yerekeza muri APR FC,yahaye ibyishimo abafana b’iyi kipe ye nshya nyuma yo kubatsindira ikipe ya Proline FC yo muri Uganda mu mukino wa mbere wa CECAFA Kagame Cup wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Manzi Thierry yakuye ikipe ya APR FC kure,kuko yayitsindiye igitego ku munota wa nyuma w’umukino cyane ko yagitsinze ku munota wa 04 w’inyongera cyane ko 90 yari yarangiye ari 0-0.

APR FC iherutse kwirukana abakinnyi 16 ikazana abandi bashya yashakaga kwiyereka abakunzi bayo ariko byayigoye cyane kubera ubuhanga bw’umunyezamu wa Proline FC witwa Matovu Hassan.

APR FC yabonye amahirwe menshi imbere y’izamu ariko ntibyayihira kuko Matovu yakuyemo imipira myinshi y’abataha izamu ba APR FC.

APR FC yayoboye uyu mukino ariko ntabwo ba rutahizamu bayo bari batyaye nkuko bikwiriye byatumye bahusha uburyo bwinshi bwabazwe.

Ubwo bamwe mu bafana ba APR FC bari batangiye kwisohokera kubera kubura ibitego,yabonye Coup Franc ku munota wa nyuma w’inyongera,yatewe na Mutsinzi Ange umupira ukubita igiti cy’izamu cyo hejuru uragaruka,ukubita ku ivi rya Manzi Thierry ujya mu izamu.

Manzi Thierry wagizwe kapiteni wa APR FC,yishimiye iki gitego akuramo igitambaro,acyereka abayobozi ba APR FC bari bicaye mu myanya y’icyubahiro,arangije abaterera salute.

Mu wundi mukino wo mu itsinda C rya CECAFA wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Heegan FC yo muri Somaliya yatsinzwe ibitego 2-0 na Green Eagles yo muri Zambia.

Kuri iki Cyumweru,KMC yo muri Tanzania izakina na Atlabara FC yo muri Sudan y’Amajyepfo saa saba mu gihe sa 3:30PM Rayon Sports izakina na TP Mazembe.





Ibitekerezo

  • Ahooooooooooo,APR fc komereza aho ntugasitare ndishimye kabisa gusa manzi mumukomereho we na Ange

    ikibazo nukuberiki match ya Rayon na Mazembe bazamuye amafaranga yokwinjira kandi ari irushanwa rimwe riterw’inkunga n’umuntu na president wacu, bari korohereza abantu kureba uriya mukino. naho APR yakoze nubwo byabanje kugorana yagiye murugo rwiza ikurayo abana beza 4 irangije abana bananiranye irabirukana uko ari 16. ubwo abo birukanywe tuzareba ubushobozi bwabo aho bagiye,nibwo tuzemera ko bazize ubusa cg bazize ukuri.

    byabishingwe mwakubuye ejo bizabereka ko mwabyibeshyeho. muzaze mwiher’ijisho uko bimesa TP Mazembe.

    byabishingwe mwakubuye ejo bizabereka ko mwabyibeshyeho. muzaze mwiher’ijisho uko bimesa TP Mazembe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa