skol
fortebet

Manzi Thierry yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamubabarira agasoza igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2019

Sponsored Ad

Myugariro Manzi Thierry yasabye imbabazi ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma y’iminsi mike asezerewe muri iyi kipe ashinjwa kugumura abakinnyi mu rwego rwo kwishyuza agahimbazamusyi k’ibihumbi 75 FRW batahawe.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa Manzi Thierry yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ku munsi w’ejo,yababwiye ko yabashimiye uko babanye mu myaka 4 isigaye ariko asaba ko mu gihe ataratangira gukinira ikipe ye nshya bamuha imbabazi akagaruka gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Manzi Thierry wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports, yemeje ko we na bagenzi be banze gukora umwiherero[ local] wo kwitegura umukino wo kwishyura batsinzemo Marines FC ibitego 2-1 kuwa 16 Kamena 2019 kubera ko batishyuwe agahimbazamusyi ko ku mukino wa AS Kigali ndetse n’ubanza wa Marines FC,ntibyashimisha abayobozi be niko gufata ibyemezo byo kumusezerera we na mugenzi we Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu.

Manzi Thierry watsinze igitego muri 2-1 batsinze Marines FC,yabwiye abanyamakuru ko we na bagenzi be banze kwitabira umwiherero wa nyuma wo kwitegura umukino wo kwishyura na Marines FC kubera ikibazo cy’agahimbazamusyi batahawe gusa raporo ya Team Manager wa Rayon Sports Nkubana Adrien yagaragaje ko uyu mukinnyi yagize uruhare runini mu kugumura bagenzi be bituma banga kujya muri local ndetse n’ibyo kurya bari bateguriwe bipfa ubusa kubera ko banze kwerekeza kuri hoteli bari kuraramo.

Abayobozi ba Rayon Sports bateranye nyuma yo kumva amagambo uyu mukinnyi yatangaje nyuma y’umukino wa Marines FC ko mu myaka 20 cyangwa 30 Rayon Sports ihorana ikibazo cyo kutishyura abakinnyi, bahitamo kumusezerera we na Sefu.




Manzi Thierry yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamubabarira agakina igikombe cy’Amahoro

Ibitekerezo

  • Mwakoze kumusezerera nukuli. yateje umwuka mubi nukuli, mbega Manzi, Imana izamuragire pe, gusa yigaragaje nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa