skol
fortebet

Maradona yibasiriye Messi bavuka mu gihugu kimwe asingiza Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2019

Sponsored Ad

Umunyabigwi Diego Maradona yongeye kugaragaza ko adakunda Messi ubwo yavugaga ko Cristiano Ronaldo atari umuntu ahubwo eri inyamaswa mu gihe Messi we akundwa n’abanya Argentina kubera ko abakinira gusa.

Sponsored Ad

Maradona ukunze guteza urunturuntu mu bakunzi ba ruhago,yavuze ko ubushake Cristiano Ronaldo agira butuma aba nk’inyamaswa mu gihe Messi we ngo akundwa n’abanya Argentina kubera ko yemeye kubakinira agatera utwatsi Espagne.

Yagize ati “Hari abakinnyi bakina ukangira ngo bakoresha imbaraga z’ubumaji.Messi akundwa n’abanya Argentina kubera ko yemeye kubakinira akareka Espagne mu gihe Ronaldo we ari inyamaswa.

Ronaldo afite imbaraga nyinsi wagira ngo ni umupfumu.Iyo avuze ngo ndatsinda ibitego 3 birangira abikoze.”

Maradona yavuze ko abantu badakwiriye kujya impaka ku mukinnyi mwiza hagati ya Ronaldo na Messi kuko uyu munya Portugal ntawe umuhiga ahanini bitewe n’ishyaka ahorana mu kibuga.



Maradona yavuze ko Cristiano Ronaldo arusha Messi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa