skol
Kigali
startimes

Marcus Rashford agiye guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga kubera kurwanira ishyaka abana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 July 2020 Yasuwe: 719

Rutahizamu Marcus Rashford w’ikipe ya Manchester United agiye kuba umuntu wa mbere muto mu myaka Kaminuza ya Manchester ihaye impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro (honorary doctorate) kubera ubukangurambaga bwo kurwanya ubukene mu bana.


Rashford w’imyaka 22 y’amavuko yakoze ubukangurambaga bwo gutuma leta y’Ubwongereza iha ikarita y’ifunguro ry’ubuntu ku banyeshuri bagera hafi kuri miliyoni 1,3, mu gihe cy’ibiruhuko byo mu ki (impeshyi).

Iyo mpamyabushobozi - izwi nanone nka ’doctorat honoris causa’ - ni yo yo ku rwego rwo hejuru cyane mu zitangwa na Kaminuza ya Manchester.

Rashford yavuze ko ari "umunsi uteye ishema kuri jyewe no ku muryango wanjye".

Mu bihe byashize, ibihangange Sir Alex Ferguson na Sir Bobby Charlton na bo bahawe iyo mpamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro n’iyo kaminuza.

Rashford yagize ati: "Iyo urebye amazina akomeye y’abantu bahawe iyi mpambyabushobozi y’ikirenga mu bihe byashize, bigutera kwicisha bugufi".

Yongeyeho ati:

"Turacyafite urugendo rurerure mu kurwanya ubukene mu bana muri iki gihugu, ariko guhabwa iki cyubahiro mu mujyi wawe bivuze ko turi kwerekeza mu cyerekezo nyacyo kandi ibyo bivuze ikintu gikomeye".

Umutoza we Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Rashford ari "umuntu mwiza", yongeraho ati: "Yita ku bandi cyane kurusha uko we yiyitaho".

Ati: "Ntewe ishema cyane na we kandi twizere ko azakomeza iyo myitwarire mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwe [ku isi]".

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi wa Filimi z’urukozasoni yifurije James Rodriguez uherutse...

Abakunzi ba Eberton yatangiye neza Premier League bababajwe nuko umukinnyi...
30 October 2020 Yasuwe: 2276 0

Zinedine Zidane yavuze ku kibazo cya Benzema na Vinicius cyatumye benshi...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko ikibazo cya Karim...
30 October 2020 Yasuwe: 1246 0

Jose Mourinho yibasiye abakinnyi be nyuma yo gutsindwa na Antwerp idafite...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yeretse abakinnyi be ko ababajwe...
30 October 2020 Yasuwe: 1120 0

Nirisarike Salomon yasanganwe Covid-19 bituma atitabira ubutumire...

Myugariro Nirisarike Salomon wari wahamagawe mu ikipe y’igihugu n’umutoza...
30 October 2020 Yasuwe: 692 0

Real Madrid irashaka gutanga abakinnyi bayo 2 bakomeye kugira ngo ibone...

Ikipe ya Real Madrid ihagaze nabi cyane yatangiye gushaka abakinnyi...
29 October 2020 Yasuwe: 6673 0

Ikipe ya APR FC yanyomoje ibyo gusuzugura Amavubi

Ikipe ya APR FC n’umuyobozi wungirije wayo, Maj. Gen Mubarakah Muganga...
29 October 2020 Yasuwe: 1384 0