skol
fortebet

Marcus Rashford yatangaje itandukaniro rikomeye riri hagati ya Jose Mourinho na Ole Gunnar Solskjaer

Yanditswe: Saturday 14, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu ukiri muto wa Manchester United witwa Marcus Rashford yatangaje ko umutoza wabo Ole afite umwihaiko wo kubatega amatwi kurusha uko uwo yasimbuye Jose Mourinho yabikoraga mbere y’uko yirukanwa mu Ukuboza 2018.

Sponsored Ad

Marcus Rashford yavuze ko urwego Ole yagezeho nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru rumufasha kumva imimerere abakinnyi barimo kurusha uko Mourinho utarakinnye umupira cyane yabyumva.

Rashford yabwiye Rashford umunyamakuru Gary Lineker ukorera BBC ko umutoza wabo Ole abatega amatwi cyane kurusha uko Mourinho yabigenzaga ndetse yemeza ko nubwo uyu mutoza w’Umunya Portugal yatwaye ibikombe byinshi,ariko atazi kwihanganira abakinnyi.

Yagize ati “Solskjaer aratandukanye gusa ntibitangaje kuko yakinnye.Inyuma y’ikibuga yumva abakinnyi cyane kurusha Mourinho.Sintekereza ko kuba Mourinho atarakinnye cyane aricyo kibazo,ni umutoza ukomeye ndetse afite uburyo bwe bwo kuyobora abakinnyi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa