skol
fortebet

Marines FC yihanije Kiyovu Sports iyereka ko inzira igana ku gikombe cya shampiyona itoroshye

Yanditswe: Tuesday 08, Dec 2020

Sponsored Ad

Marines FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali I nyamirambo ihita iyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota atandatu mu mikino ibiri.

Sponsored Ad

Marines FC yatangiye ikubitira Gorilla FC ibitego 2-0,yasanze Kiyovu Sports I Kigali iyitikura ibitego 3-0 ndetse inahusha penaliti yagombaga kubyara igitego cya 4.

Ntabwo benshi bari babyiteze ko Kiyovu Sports ya Karekezi Olivier yiyubatse ku buryo bukomeye yanyagirwa bene aka kageni na Marines FC cyane ko iyi kipe izwi nk’Urucaca yatangiye uyu mwaka ivuga ko igiye gushaka iki gikombe.

Ku munota wa 15 w’umukino, Marines FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Felicien ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina hanyuma umunyezamu Kimenyi Yves ntiyamenye uko bigenze.

Abakinnyi ba Marines FC barimo Ishimwe Fiston na Mugenzi Bienvenue bagoye cyane Kiyovu Sports muri uyu mukino ,kuko mu gice cya mbere babonye amahirwe menshi ntibayabyaza umusaruro.Igice cya mbere cyarangiye Marines FC itsinda igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Marines FC yakomeje gusatira Kiyovu Sports kugeza ubwo ku munota wa 50, Hakizimana Felicien yatsindaga igitego cya kabiri cya Marines FC kuri Coup Franc nziza yateye yijyana mu izamu.

Ubusatirizi bwa Kiyovu Sports bwari buyobowe na Babuwa Samson watsinze ibitego 15 mu mwaka ushize akinira Sunrise, bwagowe n’ab’inyuma ba Marines FC bari bahagaze neza.

Ku munota wa 65,Marines FC yabonye penaliti ku ikosa Dusingizimana Gilbert yakoreye kuri Ishimwe Fiston mu rubuga rw’amahina,yinjizwa neza na Mugenzi Bievenue.Iki cyabaye igitego cya 3 cya Marines FC.

Nyuma y’iminota 90 y’umukino, Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itanu y’inyongera yakomeje kubera ihurizo Kiyovu Sports kuko ku munota wa 02 w’inyongera, Serumogo Ally yakoze umupira mu rubuga rw’amahina, umusifuzi wo ku ruhande, Simba Honore, abwira uwo hagati ko hakozwe ikosa niko gutanga penaliti.Ishimwe Fiston yahushije iyi penaliti yakuwemo na Kimenyi Yves.

Kiyovu Sports itsinzwe umukino wa mbere muri shampiyona.Kiyovu Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatanu ihura na APR FC mu gihe Marines FC izaba yakiriye Sunrise FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa