skol
fortebet

Mario Balotelli yahaye umuburo umuntu wangije imodoka ye akaburirwa irengero

Yanditswe: Saturday 05, Dec 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Mario Balotelli udafite ikipe yagaragaje imodoka ye yangiritse cyane arangije asaba uwayangije gusenga cyane kuko ngo namufata azamukorera ibya mfura mbi.

Sponsored Ad

Mu butumwa yashyize hanze,Mario Balotelli yabwiye uwangije iyi modoka ye ati “Gicucu cy’ikigwari,senga Imana sinzagufate.”

Balotelli yahise ashyira hanze amashusho agaragaza uko iyi modoka ye yangijwe n’uyu muntu wihishe ntabashe kumenyekana.

Uyu rutahizamu wari ufite impano itangaje yo gutsinda ibitego ariko ikagenda ishonga nk’isabune kubera ikinyabupfura kitagerwa no ku kayiko afite,aherutse kwambika impeta umukobwa nyuma y’ukwezi kumwe gusa yari amaze amutereta.

Uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli,umunyamakuru ndetse yanitabiriye amarushanwa ya Big Brother.

Balotelli wakinnye muri Manchester City,Liverpool na Marseille,yakuze buri wese atangarira impano ye ariko amakosa ye yagiye atuma ibintu bizamba birangira n’impano ye ihazahariye aho kuri ubu nta kipe afite.

Uyu rutahizamu w’imyaka 30 ari mu rukundo n’uyu mukobwa w’imyaka 27 ufite abamukurikira kuri Instagram basaga ibihumbi 500.

Uyu mukobwa yagiye yitabira amarushanwa atandukanye kugira ngo abe icyamamare gusa mu minsi ishize ikinyamakuru Chi cyashyize hanze amafoto ari kumwe na Balotelli.

Iki kinyamakuru cyasubiyemo amagambo ya Balotelli wagize ati “Namaze kwambika impeta,ubu ndi mu rukundo.”

Balotelli na Alessia ngo bamaze ukwezi bakundana ndetse uyu mukinnyi yamaze guhura n’ababyeyi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa