skol
fortebet

Mashami Vincent yahisemo gukora impinduka mu bakinnyi bo hagati baramufasha guhangana na Cameroon

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2019

Sponsored Ad

Mashami Vincent yashakiye igisubizo umwanya wamuteje ikibazo muri Mozambike,ubwo yakuraga Muhire Kevin mu bakinnyi 11 bagiye kumufasha guhangana na Cameroon mu gushaka itike ya CAN 2021,amusimbuza Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu uzi gukina afasha ba myugariro.

Sponsored Ad

Mashami yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 11 bamufasha guhangamura intare z’inkazi za Cameroon aho yahinduye umwanya umwe wo mu kibuga hagati,akuramo Muhire Kevin,amusimbuza Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu.

Amavubi agiye arakira Cameroon saa 18:00’ zo kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali Nyamirambo, nyuma y’iminsi mike atsinzwe na Mozambike 2-0 mu mukino wa mbere wo mu itsinda F mu gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2021, wabaye tariki ya 14 Ugushyingo 2019.

ABAKINNYI 11 MASHAMI VINCENT YAHISEMO:

Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK.1), Ombolenga Fitina 13, Imanishimwe Emmanuel 2, Nirisarike Salomon 14, Rwatubyaye Abdul 22, Niyonzima Olivier Sefu 21, Bizimana Djihad 4, Haruna Niyonzima (C.8), Hakizimana Muhadjili 10, Jacques Tuyisenge 9, Meddie Kagere 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa