skol
fortebet

Mashami Vincent yahishuye icyo agiye gukora kugira ngo azatsinde Togo ikanganye

Yanditswe: Saturday 23, Jan 2021

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent,yavuze ko nyuma yo kunganya imikino 2 yo mu itsinda C rya CHAN 2020 bakananirwa no kwinjiza igitego,bagiye gushyira imbaraga mu gutegura umukino wa Togo zirusha izo bakoresheje muri iyo mikino yombi kugira ngo bazabashe kuwutsinda.

Sponsored Ad

Nyuma yo kunganya na Maroc 0-0 mu mukino warimo imibare myinshi ariko yiganjemo kurinda izamu ku ruhande rw’u Rwanda,umutoza Mashami yavuze ko umukino wa Togo bazakoresha imbaraga nyinshi ziruta izo bakoresheje mu mikino 2 bamaze gukina.

Yagize ati "Ntabwo twishimye kuko ntabwo twabonye amanota twifuzaga twabonye rimwe.Twifuzaga kubona umusaruro mwiza kugira ngo tube twakigira imbere ku rutonde tunongere amanota.”

Mashami Vincent yavuze ko mu mukino ukurikira azakina na Togo basabwa kuzakoresha imbaraga zirenze izo batanze mu mikino 2 ishize kugira ngo batsinde.

Ati "Hasigaye umukino wa Togo dusabwa gukoresha imbaraga zirenze izo twakoresheje muri iyi mikino ibiri ishize, nituwutsinda tuzaba turenze itsinda nta kabuza. Ntabwo byoroshye turasabwa imbaraga. Turasabwa kureba ibyacu.”

Mu itsinda C, Togo yatsinzwe na Maroc mu mukino wa mbere, ikaba yaraye itsinze Uganda igitego 2-1 inagaragaza ko iri ku rwego rwo hejuru cyane mu mikinire.

U Rwanda ruzasoza imikino y’itsinda C rukina na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa tatu, rukaba rusabwa gutsinda kugira ngo rugere muri ¼.

Muri iri tsinda Maroc ni iya mbere n’amanota 4, Togo ifite 3, u Rwanda rukagira 2,mu gihe Uganda ari iya nyuma n’inota 1.

Ibitekerezo

  • Ikipe mutagomba gusuzugura ni Togo,kuko isekuye Abagande kandi twaguye miswi muziko na Maroc yabatsinze par hasard.Ubwo rero mukwiye gufata ingamba zikakaye kuburyo itazabatungura.Courage kandi bonne chance

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa