Kigali

Mashami Vincent yakoze impinduka 3 mu bakinnyi 11 Amavubi arakoresha ahangana na Ethiopia

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 October 2019 Yasuwe: 2379

Umutoza w’ikipe y’igihugu yamaze gushyira hanze abakinnyi 11 bagomba guhangana na Ethiopia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza muri CHAN 2020 izabera muri Cameroon, aho yinjije mu kibuga abakinnyi batatu batakinnye umukino ubanza barimo Nsabimana Aimable,Niyonzima Haruna na Kimenyi Yves.



Nyuma y’umukino Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo igitego 1-0mu byumweru 3 bishize, Mashami Vincent yakoze impinduka 3 abanza mu kibuga Kimenyi Yves,Nsabimana Aimable na Niyonzima Haruna,Kapiteni w’Amavubi, basimbura Ndayishimiye Eric Bakame udahagaze neza,Mutsinzi Ange utarabonetse kubera imvune na Haruna Niyonzima wasimbuye Iranzi Jean Claude.

Amavubi arasabwa kunganya uyu mukino gusa agahita yerekeza mu mikino ya CHAN ku nshuro yayo ya kane mu mateka yayo.

Sugira Ernest niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino ubanza wabereye Mekelle.Mu bakinnyi 18 bakina uyu mukino ntihagaragayemo Nshuti Savio wari uhagaze neza cyane.

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga n’abasimbura babo:

Umuzamu: KIMENYI Yves

Ba myugariro: OMBORENGA Fitina, Aimable NSABIMANA, MANZI Thierry, IMANISHIMWE Emmanuel

Abakina hagati: Imran NSHIMIYIMANA, NIYONZIMA Olivier “Seif”, NDABIMANA Eric “Zidane”.

Abataha izamu: MANISHIMWE Djabel, SUGIRA Ernest, NIYONZIMA Haruna

Abasimbura: Ndayishimiye Eric "Bakame", Herve Rugwiro, Iradukunda Eric "Radu", Rutanga Eric, Iyabivuze Ozey, Byiringiro Lague.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda irakomeje,reba abakinnyi...

Shampiyona y’ u Rwanda mu mupira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa gatandatu...
11 December 2019 Yasuwe: 3197 0

Sergio Ramos yasabye ikintu gitangaje abategura ibihembo bya Ballon...

Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos,yavuze ko Cristiano Ronaldo na Lionel...
11 December 2019 Yasuwe: 3500 0

Carlo Ancelotti yirukanwe ku kazi nyuma y’amasaha make afashije Napoli...

Umutoza w’umunyabigwi I Burayi,Carlo Ancelotti yirukanwe ku kazi nyuma...
11 December 2019 Yasuwe: 1742 0

UCL: Liverpool yasimbutse umutego ukomeye yari yatezwe mu gihe Inter Milan...

Ikipe ya Inter Milan na Ajax zahabwaga amahirwe yo kugera muri 1/16 cya...
11 December 2019 Yasuwe: 2211 0

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugwa cyane kubera ibyo yakoreye...

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo,Cristiano Jr,yongeye kugaruka mu binyamakuru...
10 December 2019 Yasuwe: 5662 1

Biravugwa:Rutanga Eric mu nzira zo gutandukana n’ikipe ya Rayon...

Rutanga Eric ukina yugarira aca ku mpande akaba na kapiteni wa Rayon Sports...
10 December 2019 Yasuwe: 4786 0