Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 11 akoresha mu mukino wa gicuti na Tanzania
Yanditswe: Monday 14, Oct 2019
Uyu munsi saa kumi n’ebyiri nibwo Amavubi yiganjemo ikipe y’abakina imbere mu gihugu [CHAN] arahura na Tanzania mu mukino wa Gicuti wo kwitegura imikino nyafurika aho mu batunguranye harimo Rugwiro Herve.
Mashami Vincent umutoza w’Amavubi yakoresheje ikipe ikomeye cyane iyobowe ku busatirizi na Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie bihariye umubare w’ibitego byinshi Amavubi amaze iminsi atsinda.
Nyuma y’aho Kimenyi Yves na kapiteni Niyonzima baboneye ibyangombwa bibemerera gukina muri iyi mikino u Rwanda ruri kwitegura,bagarutse muri 11 babanzamo.
Abakinnyi 11 babanzamo:
Umuzamu: Kimenyi Yves
Abakina inyuma: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Manzi Thierry
Abakina hagati: Imran Nshimiyimana, Niyonzima Olivier Seif, Nsabimana Eric, Niyonzima Haruna
Ba Rutahizamu: Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *