skol
fortebet

Mashami Vincent yatangaje umutoza yifuza ko amwungiriza mu Mavubi

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2020

Sponsored Ad

Umutoza Mashami Vincent uherutse kongererwa igihe cyo gutoza Amavubi arifuza ko mu batoza bamwungiriza hajyamo umutoza wa Rayon Sports, Kirasa Alain, agasimbura Seninga Innocent bivugwa ko batumvikana.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano yo gukomeza gutoza ikipe y’igihugu gusa nta tangazo ryemewe ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo cyangwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Mashami Vincent yifuza ko Kirasa Alain usanzwe ari Umutoza wungirije muri Rayon Sports yashyirwa mu batoza bamwungirije.

Kirasa Alain n’umwe mu batoza b’abahanga bari mu Rwanda nubwo ibyangombwa bye by’ubutoza bitari ku rwego rwo hejuru.

Kirasa yatoje amakipe arimo Heroes FC nyuma aba umwungiriza wa Cassa Mbungo André muri Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino 2017/18.

Ubwo Cassa Mbungo yari amaze gutandukana na Kiyovu Sports mu Ukwakira 2018, Kirasa yasigaranye ikipe ayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2019, aho yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 mu gihe muri shampiyona yasoreje ku mwanya wa gatanu.

Muri Nyakanga umwaka ushize, nibwo Kirasa yagizwe Umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe, afatanya n’abatoza bakuru barimo Robertinho utarahawe amasezerano; Umuyobozi wa Tekiniki, Kayiranga Baptiste watoje umukino wa Al-Hilal muri CAF Champions League na Javier Martinez Espinoza wahawe ikipe muri Nzeri, akirukanwa mu Ukuboza 2019.

Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko bitarenze iki cyumweru hazaba hamenyekanye abazatoza b’ikipe y’Igihugu.


Mashami Vincent arifuza ko Kirasa Alain yamwungiriza mu Mavubi

Ibitekerezo

  • ahubwo se mwese mwavuyeho hakajyaho coach wa Muhanga na Marines

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa