skol
fortebet

Mashami Vincent yongerewe amasezerano yo gukomeza gutoza Amavubi

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza Mashami Vincent wari umaze umwaka urenga ari umutoza w’Amavubi yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gukomeza aka kazi nyuma y’ibiganiro yagiranye na MINISPOC.

Sponsored Ad

Nkuko MINISPOC yabitangarije RBA,umutoza Mashami Vincent arakomeza gutoza Amavubi nyuma yo kubura itike yo kwerekeza mu mikino ya AFCON 2019.

Tariki 2 Nzeri 2019 nibwo Amavubi azatangira urugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza muri Qatar mu 2022 mu gikombe cy’isi aho azatangira akina na Seychelles mu mukino ubanza uzabera kuri People’s Stadium iri mu Mujyi wa Victoria yakira abantu 7000, naho umukino wo kwishyura wo uteganyijwe 10 Nzeri 2019 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu minsi ishize havuzwe amakuru ko MINISPOC na FERWAFA banenze umusaruro wa Mashami Vincent mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika giheruka kubera mu Misiri bituma baganiriza Umurundi Haringingo wafashije Mukura VS gutwara igikombe cy’Amahoro 2018 na Robertinho wahoze atoza Rayon Sports.

Mashami wongerewe amasezerano mashya yahawe ikipe y’igihugu Amavubi muri Kanama 2018,atoza imikino itanu mu ijonjora ryo gushaka itike ya CAN 2019, abonamo amanota abiri ku mikino yanganyijemo na Guinée 1-1 na Centrafrique ibitego 2-2 mu Rwanda.U Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda H ryo gushaka AFCON 2019.

Mashami yahawe aka kazi yari ahataniye n’abandi batoza barimo Richard Tardy wajyanye Amavubi U 17 mu gikombe cy’isi ndetse n’Umwongereza Stephen Constantine wayagejeje ku mwanya wa 68 ku rutonde rwa FIFA.

Amavubi yisanze mu itsinda F mu guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun, aho iri kumwe na Cameroun, Cap Vert na Mozambique.

Ibitekerezo

  • umupira wacu ufite ubudasa kabisa! dukura nk’isabune!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa