skol
fortebet

Mashami yatangaje impamvu yanze guhamagara bamwe mu bakinnyi bari bamaze iminsi bigaragaza mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent yatangaje ko impamvu atahamagaye bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bitwara neza mu Rwanda barimo Nsabimana Eric Zidane n’abandi ari uko babonye ntacyo babafasha ndetse ngo bamwe yababikiye imikino yo gushaka itike ya CHAN.

Sponsored Ad

Mashami waraye ahamagaye abakinnyi 25 bazamufasha guhangana na Seychelles mu ijonjora ryo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda yo guhatanira kwerekeza mu gikombe cy’isi,yavuze ko atabasha guhamagara ikipe ku buryo buri munyarwanda yakwishima ngo ahubwo ngo yicara akareba uwagira icyo amufasha.

Yagize ati “Ntabwo duhamagara ngo dushimishe abakinnyi, duhamagara twarebye ni ba hari icyo umukinnyi yadufasha. Aba ni aba mbere bagiye kwitegura gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, murabizi ko dufite na CHAN muri iyi minsi, ku bw’ibyo hagomba kuba kuringaniza mu guhamagara ikipe kugira ngo hamwe bitagaragara ko hari imbaraga nyinshi ahandi nta mbaraga zihari.

Zidane si uko tutishimiye imyitwarire ye ariko twasanze abo twahamagaye hari ibyo baduha biruta ibyo we yaduha. Turamukeneye ejo bundi muri CHAN. Dufite abakinnyi benshi beza, bose tubahamagaye twahamagara nka 50 cyangwa 60.”

Mashami yavuze ko hari abakinnyi bakina ku mugabane w’iburayi yanze guhamagara kubera ko bataragera ku rwego abifuzaho ku buryo yabahamagara mu ikipe y’igihugu.

Abakinnyi 25 Mashami yahamagariye kuzakina umukino wa Seychelles:

Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Kimenyi Yves na Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Rutanga Eric, Nirisarike Salomon na Iradukunda Eric

Abakina hagati: Buteera Andrew, Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna na Iranzi Jean Claude

Ba rutahizamu: Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques, Manishimwe Djabel, Sibomana Patrick, Hakizimana Muhadjiri, Mico Justin na Sugira Ernest

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa