skol
fortebet

Mashami yishimiye itsinda u Rwanda rwatomboye mu gushaka itike ya AFCON 2021 anagira umupira FERWAFA na MINISPOC

Yanditswe: Friday 19, Jul 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent yavuze ko itsinda rya F u Rwanda ruhereremo mu majonjora yo gushaka itike ya AFCON 2021 rikinika gusa avuga ko bashobora kuzitwara neza igihe ikipe izategurwa neza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Mashami yahaye Radio Rwanda,yavuze ko Amavubi yatomboye itsinda ryoroshye mu gushaka itike yo kwerekeza mu mu gikombe cya Afurika 2021 ariko ngo kucyerekezamo bizaterwa n’uko abayobozi bazategura ikipe.

Yagize ati “Ni tombola utavuga ko ari mbi cyane ku Rwanda kuko usibye Cameroon duheruka kubona mu gikombe cya Afurika ari nayo izakira icya 2021,wavuga ko ariyo ihagaze neza.Twebwe,Cap Vert na Mozambike navuga ko ari itsinda rikinitse kandi mu byukuri twiteguye neza tugakora ibyo dusabwa,abakinnyi beza barahari icyo baba bakeneye n’imikino ya gicuti kugira ngo bamenyerane,amakosa bayakore arangire,ni itsinda rikinitse mu by’ukuri.

Mashami yavuze ko gutsinda Cap Vert na Mozambike ndetse no kongera gusubira muri CAN byakoroha igihe abategura ikipe y’igihugu bashyiramo imbaraga bagategura ikipe hakiri kare,imikino ya gicuti ikabone.

Yagize ati “Mu mupira w’amaguru nta kintu cyoroshye kibaho,dushobora kuvuga ko twagerayo ariko ni ukubikorera.Kwitegura mvuga ni uguha abakinnyi imikino ya gicuti ikomeye iri ku rwego rw’aya marushanwa,ku rwego rwa za Cameroon twavugaga.Dukeneye ko abakinnyi benshi dufite twabareba,tukabaha amahirwe angana binyuze mu mikino myinshi ya gicuti kugira ngo tubarebe.Icyo navuga njye ni imikino sinavuga ngo uduhimbazamusyi cyangwa kubafata neza mu bundi buryo.Igikenewe ni imikino ya gicuti kuko dufite ikipe nziza.”

Amavubi aheruka muri CAN 2004 yabereye muri Tuniziya gusa ntabwo arongera kuyerekezamo nubwo rwagiye rugira abakinnyi bakomeye.

Amavubi ari mu itsinda F hamwe na Cameroon,Cap Vert na Mozambike aho azatangira gukina mu ugushyingo 2019.


Mashami yavuze ko Amavubi nabona imikino ya gicuti myinshi yo ku rwego rwo hejuru azajya muri CAN 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa