skol
fortebet

Mashami Vincent yivuguruje ahamagara Tuyisenge na Kagere mu bakinnyi azakoresha kuri Tanzania

Yanditswe: Friday 11, Oct 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu,Mashami Vincent,yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 27 azifashisha mu mukino wa gicuti azakina na Tanzania kuwa Mbere taliki ya 14 Ukwakira 2019 barimo Jacques Tuyisenge ukinira Petro Atletico ya Angola na Meddie Kagere wa Simba yo muri Tanzania.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo FERWAFA yavuze ko umutoza Mashami yabasabye gukoresha abakinnyi bakina imbere mu gihugu [CHAN] muri uyu mukino wa gicuti na Tanzania uzaba kuwa Mbere saa kumi n’ebyiri,gusa yaje kwisubiraho ashyiramo Tuyisenge na Kagere Meddie bayoboye Amavubi mu busatirizi.

Mashami Vincent yagaruye mu ikipe y’igihugu abarimo Nshuti Dominique Savio,Kibengo Jimmy na Rugwiro Herve mu gihe umukinnyi wahamagawe bwa mbere ari Iyabivuze Osee wa Police FC.

U Rwanda ruzakina n’ikipe ya Ethiopia i Kigali ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha, mu gihe Tanzania izaba iri Khartoom muri Sudan ishaka uko yakwishyura igitego 1-0 yatsindiwe muri Tanzania.

ABAKINNYI MASHAMI VINCENT YAHAMAGAYE:


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa