skol
fortebet

Masudi Djuma yavuze ikintu cyamubabaje kurusha ibindi mu mukino yatsinzwemo na Rayon Sports

Yanditswe: Monday 10, Feb 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Bugesera FC,Masudi Irambona Djuma yavuze ko gutsindwa na Rayon Sports atari igitangaza kubera ko ihabwa amahirwe menshi gusa ngo yababajwe cyane nuko yamutsindiye mu rugo.

Sponsored Ad

Umutoza Masudi wari wakiriye Rayon Sports yahozemo akayihesha ibikombe birimo icy’Amahoro na Sahampiyona,yavuze ko yababajwe nuko yamutsinze imusanze mu rugo I Bugesera.

Masudi yagize ati “Gutsindwa n’ikipe nk’iyi ifite ubushobozi bwinshi [avantages]ntabwo ari bibi.Turabyibagiwe tugiye kureba ibiri imbere.Kuva nagera muri Bugesera FC n’umukino wa mbere mpuye na Rayon Sports,nta n’uwa gicuti twakinnye.Ntabwo ari bibi nuko dutsindiwe mu rugo gusa.Nicyo kimbabaje.Buriya gutsindwa na Rayon Sports utsindiwe hanze nta kibazo,ariko twari twihaye intego ngo nibura tubone inota rimwe,turababaye.”

Masudi Djuma yavuze ko gutsindwa na Rayon Sports bimuhaye umukoro ukomeye wo gutsinda umukino wo kuwa Gatatu bazakina na Mukura VS mu gikombe cy’Amahoro.

Ibitekerezo

  • Masudi niyihanga ntanarimwe azigira atsinda rayon habe ubungubu nahaza kireka atagitoza murwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa