skol
fortebet

Matthijs de Ligt yasubije abavuga ko Cristiano Ronaldo ariwe watumye ajya mu ikipe ya Juventus

Yanditswe: Saturday 20, Jul 2019

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo ku mugabane w’Uburayi bimaze iminsi bivuga ko myugariro Matthijs de Ligt yerekeje mu ikipe ya Juventus kubera ko yabisabwe na Cristiano Ronaldo ariko we yavuze ko na mbere y’uko abimusaba yari yaramaze gufata umwanzuro.

Sponsored Ad

Ubwo Cristiano Ronaldo yahuriraga na Matthijs de Ligt ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League,yamusabye ko yaza mu ikipe ya Juventus nubwo na FC Barcelona yamushakaga bituma benshi bemeza ko uyu musore ukiri muto yasinyiye iki kigugu cyo mu Butaliyani kubera ubusabe bwa Ronaldo.

Matthijs de Ligt yahakanye yivuye inyuma ko yerekeje mu ikipe ya Juventus kubera ko yabisabwe na Cristiano Ronaldo ngo ahubwo na mbere y’uko baganira yari yaramaze gufata umwanzuro.

Yagize ati “Ndacyari muto ariko navuga ko ku myaka 19 maze kugira ubunararibonye,ni nayo mpamvu nafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Juventus kugira ngo nigire ku bakinnyi bayo.Ni intambwe ikomeye nateye,ni ubwa mbere nsohotse mu gihugu cyanjye.Abafana ba Juventus banyakiriye neza kandi nizeye ko nzabaha ibirenze.

Nyuma y’umukino wa nyuma wa Nations League nari naramaze gufata umwanzuro wo kwerekeza muri Juventus gusa n’ubusabe bwa Cristiano Ronaldo bwaje ari inyongera gusa niyo atabinsaba ntacyari guhinduka.”

Uyu musore w’Umuholandi uherutse kugurwa na Juventus akayabo ka miliyoni 63 z’amapawundi,yayisinyiye imyaka 5 ndetse yemeje ko kumyaka 6 cyangwa 7 yari umukunzi wa Fabio Cannavaro aho ngo yanafotowe yambaye umwenda wa Juventus.


De Ligt yavuze ko Cristiano Ronaldo atariwe watumye afata umwanzuro wo kujya muri Juventus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa