skol
fortebet

Maurizio Sarri yababaje abayobozi be kubera igikorwa kigayitse yakoze abitewe no gukunda cyane itabi

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Juventus, Maurizio Sarri,unywa amasegereti arenga 60 buri munsi yakoze igikorwa kigayitse cyo kwanga kuba ahagaritse kunywa itabi ubwo yari arwaye indwara y’umusonga [pneumonia].

Sponsored Ad

Uyu mutoza ukunda umwotsi kubi,yasabwe n’abayobozi ba Juventus kuba ahagaritse kunywa itabi cyane kubera ubu burwayi yari amaranye iminsi,bimwanga mu nda akomeza kurinywa birababaza.

Ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu butaliyani cyagaragaje uyu mugabo mu ntangiriro z’iki cyumweru afashe ipaki y’amasegereti ubwo yifotozanyaga n’abafana hafi y’aho atuye.

Maurizio Sarri yakunze kugaragara ari kunywera itabi mu ruhame agitoza ikipe ya Napoli ibintu yabujijwe gukora ageze mu ikipe ya Chelsea FC aherutse kuvamo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Maurizio Sarri yafashwe n’umusonga bituma asiba umukino wa mbere wa Serie A y’uyu mwaka Juventus yatsinzemo Parma igitego 1-0.

Maurizio Sarri yakize neza ndetse mu mpera z’iki cyumweru aratangira akazi ko gutoza Juventus muri Serie A.

Ibitekerezo

  • Tujye twirinda ikintu cyose Imana itubuza.Muli 2 Abakorinto 7:1,Imana itubuza "kwangiza umubiri wacu".ITABI ryangiza ubuzima.Ku mapaki y’itabi,haba handitseho ngo:"Itabi ririca",cyangwa ngo:"Itabi ryangiza ubuzima".Mu idini nsengeramo,kunywa Itabi tubifata nk’icyaha,kimwe n’ibindi biyobyabwenge.Ubinywa iyo tumubwiye ngo abireke akanga,bible idutegeka kumukura mu idini ryacu.
    Kimwe n’uwanga kureka ubusambanyi,ubusinzi ,etc...Ni bible ubwayo ibitegeka muli 1 Abakorinto 5:13.
    Bible ivuga ko iyo udahannye umuntu,akomeza gukora ibyaha.Ariko iyo umuhannye,akenshi arihana akajya mu nzira nziza,mukamugarura mu idini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa