skol
fortebet

Mazimpaka yasabye imbabazi Migi nyuma yo kumushinja kurara aroga kuri stade

Yanditswe: Saturday 04, May 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu Mazimpaka Andre wa Rayon Sports yamaze kwandika asaba imbabazi kapiteni wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste Migi yashinje kurara muri stade ya Kigali aroga Rayon Sports,aboneraho kwemeza ko ibyo yakoze kwari ukumwica mu mutwe kugira ngo yitware nabi kuri AS Kigali.

Sponsored Ad

Mazimpaka watumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo gushinja kapiteni Migi,abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko ari intwaro yakoresheje kugira ngo amwice mu mutwe cyane ko iyo ameze neza kwikura mu nzara za APR FC biba bitoroshye.

Yagize ati “Mbere na mbere kapiteni,umbabarire.Ndabizi ko uri umuntu w’umugabo kandi ndakubaha.Wmfashije mu nzira nyinshi ariko turi mu ntambara urabizi niko bigomba kugenda.

Turi abakinnyi b’umupira,kandi siporo imeze nk’umuryango.Duhura n’ingorane nyinshi mu kazi kacu,ariko ntuhe agaciro ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga kuko barashaka kukurakaza kugira ngo ubucuti bwacu bwangirike.

Ntutakaze icyizere cyangwa ngo urakazwe n’amagambo yanjye ahubwo komeza gutumbira intego wihaye kandi twese turifuza kugera ku ntego zacu.Ihangane.”

Mazimpaka yasabye imbabazi Migi, nyuma y’amagambo yatangaje kuwa Kane w’iki cyumweru ati “Uwo Migi areke kujarajara arara muri Stade akora amafuti, biriya bintu ntaho bizamugeza, biriya ni ukwica umupira wo mu Rwanda.

Bivugwa ko kapiteni Migi uri mu bakinnyi bazwiho kwitwara neza agiye kujyana mu nkiko Mazimpaka kubera ibi bintu yamuvuzeho.



Mazimpaka yasabye imbabazi Migi bivugwa ko ashobora kumujyana mu nkiko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa