skol
fortebet

Mbappe yatumye abafana ba Real Madrid biheba kubera amagambo yavuze kuri Messi

Yanditswe: Thursday 26, Dec 2019

Sponsored Ad

Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Real Madrid bababajwe nuko rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe bifuza cyane yasingije Lionel Messi aho bamwe bahise bemeza ko ashaka kuzakinana n’uyu munya Argentina umukunda cyane.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Messi yabwiye abayobozi ba FC Barcelona ko azongera amasezerano ari uko baguze abakinnyi 4 bashya barimo uyu rutahizamu Kylian Mbappe.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu mujyi wa Barcelona nuko Messi n’abayobozi b’iyi kipe y’ubukombe bifuza kugura Kylian Mbappe mu kwezi kwa Kamena 2020 byanze bikunze.

Mbappe yasembuye abafana ba Real Madrid kubera ukuntu yavuze ko yishimiye ko umukinnyi nka Messi amukurikirana ndetse yizeye kuzatwara Ballon d’Or.

Yagize ati “Mu mwaka ushize nari nzi ko natekereje ko nahatanira Ballon d’Or ariko imbere yanjye hari Messi.Nshobora gutsinda ibitego 2 agatsinda 3,natsinda 3 agatsinda 4.Aratangaje.Naganiriye na Ousmane Dembele mubaza ukuntu Messi abikora ndetse niba areba ibitego nsinda.Yambwiye ko Messi andeba buri gihe.Birashimishije kuba umukinnyi nka Messi agutekereza.”

Mbappe akomeje gukora ibitendo mu mupira w’amaguru kuko muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsinda ibitego 18 mu mikino 19 amaze gukinira PSG.

Abafana ba Real Madrid bababajwe n’aya magambo Mbappe yavuze kuri Messi aganira na France Football aho benshi bakutse umutima ko ashobora kwirengagiza Real Madrid akigira gukinana na Messi muri FC Barcelona.

Ibitekerezo

  • Ndahamya neza yuko uyu musore nawe azatwara Ballons d’or nibuze 3.Kubera ko ba Messi na Ronaldo barimo gusaza.Uyu niwe uzasigara ari umwami kuko akiri muto.Uretse ko ubusore bumara igihe gito twese tugasaza.Tuge twibuka no gushaka imana tugifite imbaraga.Niyo ubwayo ibidusaba,niba dushaka ko nayo izaduha ubuzima bw’iteka muli paradizo,ibanje kutuzura ku munsi wa nyuma.It is a matter of time.Mbisubiremo,ubusore ni ubusa nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa