skol
fortebet

Me Muhirwa Freddy yaciye ibihuha atangaza impamvu nyamukuru yatumye bemera kurekura Manzi Thierry

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2019

Sponsored Ad

Visi perezida wa Rayon Sports Me Muhirwa Freddy yatangaje ko we na bagenzi be bafashe umwanzuro wo kurekura kapiteni Manzi Thierry kubera ko yababwiye ko yabonye ikipe hanze biba ngombwa ko bahitamo kureka kumubaza ibibera mu ikipe kandi afite ibindi bimuhangayikishije.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirekire uyu Visi Perezida wa Rayon Sports yagiranye n’abanyamakuru yababwiye ko banze gukomeza kuvunisha Kapiteni Manzi Thierry bamubaza ibibera mu ikipe kandi batari kumwe igihe kirekire biba ngombwa ko bamurekura akajya gutegura umwaka w’imikino utaha.

Yagize ati “Twabanje kuganira n’abakinnyi nk’ibisanzwe duhera kuri kapiteni ndetse na Sefu.Murabizi n’abakinnyi bakuru babanza mu ikipe,tuvuganye bavuga ko batiteguye gukomezanya na Rayon Sports babonye amakipe hanze.Nkuko mwabibonye mu ikipe hagenda habamo utuntu,bikaba ngombwa ko ubanza umuntu ufite inshingano.

Twaratekereje dusanga nka kapiteni wamaze kubona ikipe hanze ndetse wabitubwiye,gukomeza kumubaza ibibera mu ikipe ninko kumuvuna kandi yaratweretse ko ashaka kugenda.Usanga rimwe na rimwe ari ukumushyiraho umuzigo uremereye cyane kandi mutari kumwe.Twahisemo kubareka bakigendera tugashaka abasimbura.”

Me Freddy yavuze ko batakomeza gukorana n’abakinnyi bari mu rugendo ariyo mpamvu bahisemo gushyiraho kapiteni bakiri kumwe,ubafasha gutegura imikino isigaye y’igikombe cy’Amahoro na CECAFA.

Me Freddy yavuze ko mu gusinyisha abakinnyi bari kwibanda ku bakinnyi bakomeye ndetse bafite ubushobozi bwo gufasha ikipe kugera kure mu marushanwa nyafurika.

Ku bijyanye n’abakinnyi nka Mutsinzi,Mugisha Gilbert na Ciza,Muhirwa yavuze ko bamaze kumvikana ariko ngo hasigaye kubaha amafaranga nabo bagashyiraho amasezerano.Robertinho nawe ngo bamaze kumuha ibyo yasabye ndetse babwiye umuhagarariye ko yamubwira ko yagaruka agategura CECAFA na Champions League.

Ntabwo yavuze kapiteni mushya wa Rayon Sports ariko ngo aramenyekana kuri uyu wa Kane aho arava hagati ya Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel.


Me Freddy yavuze ko barekuye Manzi kubera ko yababwiye ko yamaze kubona indi kipe hanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa