skol
fortebet

Meddie Kagere yashyize hanze ubutumwa busa n’ubusezera ikipe ya Simba SC

Yanditswe: Saturday 05, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, akoresheje imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Twitter, Meddie Kagere yashimiye Umuvugizi w’Ikipe Hajis Manara n’abafana ba Simba SC ku cyubahiro bamuhaye mu butumwa busa n’ubusezera ikipe.

Sponsored Ad

Meddie Kagere amaze iminsi atishimiye ukuntu muri Simba SC atakibona umwanya uhagije wo gukina kandi ariwe umaze imyaka 2 yikurikiranya ayitsindira ibitego byinshi.

Mu butumwa yaraye ashyize hanze,yashimiye abafana na Bwana Manara ko bamuha icyubahiro gusa yasaga n’usezera muri iyi kipe.

Yagize ati “2019/20 wari umwaka w’imikino ukomeye twageze ku bikorwa bikomeye nka Simba SC, ikipe tekiniki n’abakinnyi. Mwarakoze Hajis Manara n’abafana ba Simba ku cyubahiro n’icyizere muhora mumfitiye. Twizere umwaka mwiza wa 2020-21.”

Ubu butumwa bwa Meddie Kagere bwaherekezaga amashusho ye yakirwa n’abafana muri Benjamin Mkapa Stadium kuri Simba Day yabaye mu kwezi gushize, bwakiriwe bitandukanye n’abakunzi ba Simba SC.

Amakuru amaze iminsi avugwa n’uko rutahizamu Kagere atameranye neza n’umutoza we Sven Ludwig Vandenbroeck utakimubanza mu kibuga ariyo mpamvu ashobora guhindura icyerekezo akerekeza mu ikipe ya APR FC.

Bivugwa ko uyu rutahizamu ashobora kuba yarateranye amagambo n’umutoza wa Simba Sven Vandenbroeck, nyuma yo kwegukana igikombe cya Shield Cup Kagere yanabanjemo ku gatebe, amakuru Simba SC yaje guhakana yivuye inyuma.

Kagere Meddie ni rutahizamu ufite ubuhanga budasanzwe wifuzwa n’amakipe atandukanye muri aka karere aho bivugwa ko ashobora kuba ari kuganira na AZAM FC,Yanga na APR FC.

Ikinyamakuru FunClub cyatangaje ko gifite amakuru ko yaba Meddie Kagere ndetse na Jacques Tuyisenge baba barabonanye n’ubuyobozi bukuru bwa APR FC aho bemeranyijwe kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri bakaba bayifasha kugera ku ntego zo gukina imikino y’amatsinda ya CAF Champions League.

Aha ariko, umuvugizi w’ikipe ya APR FC Kazungu Clever yabwiye FunClub ko kugeza ubu ibya Kagere na Jacques muri APR FC babyumva nk’ibihuha, gusa ko ari abakinnyi beza buri umwe yakwifuza.

Yagize ati: “Kagere umwaka ushize yifuzwaga na Zamalek yo mu Misiri, Jacques na we ni uko avuye muri Angola, bombi ni abakinnyi beza nta kipe itabifuza mu karere, gusa kugeza ubu amakuru mfite ni uko tutari twavugana na bo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa