skol
fortebet

Messi na Cristiano Ronaldo bananiwe kwinjira mu rutonde rw’abakinnyi

Yanditswe: Thursday 17, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ba kizigenza Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 10 bombi bamaze bayoboye isi batabashije gushyirwa mu bakinnyi bez aba UEFA bagomba guhabwa ibihembo by’abitwaye neza.

Sponsored Ad

Bayern Munich yatwaye UEFA Champions League y’uyu mwaka niyo yihariye abakinnyi benshi bagomba guhabwa ibi bihembo bya UEFA kuko ifitemo 7.

Umubiligi Kevin De Bruyne niwe mukinnyi wenyine ukina muri Premier League washyizwe mu bagomba guhatanira ibi bihembo by’abitwaye neza muri 2019/2020.

Igihembo cy’abanyezamu bitwaye neza kizahatanirwa na Manuel Neuer wa Bayern, Keylor Navas wa PSG na Jan Oblak wa Atletico Madrid.

Abakinnyi bugarira bari guhatana ni David Alaba, Alphonso Davies na Joshua Kimmich mu gihe abo hagati bahatanye ari Thomas Muller,Thiago na Kevin De Bruyne.

Robert Lewandowski afite amahirwe menshi yo kwegukana igihembo cya rutahizamu mwiza wa UEFA n’ubwo ahanganye n’abakinnyi 2 ba PSG barimo Kylian Mbappe na Neymar.

Akanama nkemurampaka kagizwe n’abatoza 32 b’amakipe atandukanye I Burayi yakinnye amatsinda ya UEFA Champions ishize,abanyamakuru 55.

Abatoza ntibemerewe gutora abakinnyi bo mu makipe batoza.Abatsinze bazamenyekana mu muhango wo gupanga amatsinda ya UEFA Champions League uzabera I Nyon mu Busuwisi kuwa 01 Ukwakira 2020.

Umukinnyi w’umwaka wa UEFA mu bagabo n’abagore azamenyekana kuri uwo munsi.

Umwaka ushize,umunyezamu w’umwaka wa UEFA ni Alisson wa Liverpool,myugariro mwiza aba Virgil Van Dijk.

Umukinnyi wo hagati mwiza yabaye Frenkie de Jong wahze akinira Ajax mu gihe Lionel Messi yabaye rutahizamu mwiza.

Abakinnyi bari guhatana:

Abanyezamu

Keylor Navas (Paris Saint-Germain), Manuel Neuer (Bayern), Jan Oblak (Atletico Madrid)

Ba Myugariro

David Alaba (Bayern), Alphonso Davies (Bayern), Joshua Kimmich (Bayern)

Abo Hagati

Kevin De Bruyne (Manchester City), Thomas Muller (Bayern), Thiago Alcantara (Bayern)

Ba Rutahizamu

Robert Lewandowski (Bayern), Kylian MbappE (Paris Saint-Germain), Neymar (Paris Saint-Germain)


Bayern Munich yatwaye UEFA Champions League ifite umubare munini w’abagomba guhatanira ibihembo bya UEFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa