skol
Kigali
startimes

Messi yatangaje ikintu kiri kumushengura umutima kurusha ibindi muri iki gihe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 November 2020 Yasuwe: 4094

Kizigenza Lionel Messi yaraye atangaje amagambo akomeye ubwo yari agarutse muri Espagne avuye mu ikipe y’igihugu ya Argentina aho yavuze ko arambiwe guhora anengwa muri buri kintu cyose kibaye kuri FC Barcelona.


Ubwo yari ageze ku kibuga cya El Prat avuye mu butumwa bw’ikipe y’igihugu,Messi yaganiriye gato n’abanyamakuru ababwira ko amaze kurambirwa kwitirirwa buri kintu kibaye muri FC Barcelona ubwo yari abajijwe ku biherutse kuvugwa n’uwahoze ahagararariye Antoine Griezmann wamushinje kugira uruhare runini mu kumusubiza inyuma.

Messi yabwiye abo banyamakuru ati “Ndambiwe guhora nengwa muri buri kimwe.”

Eric Olhats,wahoze ashinzwe gushakira amakipe Antoine Griezmann ahertse gutangaza ko Lionel Messi yagize uruhare runini mu kwangiza impano y’uyu wahoze ari umukiriya we.

Uyu mugabo yavuze ko nyuma y’aho Antoine Griezmann agereye muri Barcelona avuye muri Atletico Madrid kuri miliyoni 107 z’amapawudi mu mwaka ushize,yagowe bikomeye na Lionel Messi.

Bwana Eric Olhats yashinje Lionel Messi kuba umunyagitugu ndetse no kugira iterabwoba mu ikipe ya FC Barcelona cyane ko ngo ariwe ugenga ibikorwa byose by’iyi kipe.

Ati “Antoine yagiye mu ikipe iri mu bibazo aho Messi ayobora buri kimwe.Ku ruhande rumwe aba ari umwami w’abami urundi akaba umutegetsi ukomeye ntabwo yigeze areba ijisho ryiza Antoine akimara kuhagera.

Nkunda kumva Antoine avuga ko nta kibazo afitanye na Messi ariko ntabwo aribyo.Ni umwe mu bagira iterabwoba waba uri ku ruhande rwe cyangwa mutari kumwe.

Ku ruhande rwanjye,Messi yavuze ko ashaka kugenda kugira ngo arebe uruhare afite mu gufata ibyemezo ku bijyanye n’abakinnyi binjiye n’abagenda ariko ntabwo yagiye.Messi n’igitangaza.

N’umukinnyi mwiza mu kibuga ariko inyuma yacyo ni mubi. Barcelona iri mu bibazo.Muri iriya kipe harimo kanseri yayigizeho ingaruka.”

Lionel Messi wari urakaye cyane akimara kwinjira mu modoka ye yarimo n’umugore we Antonela Roccuzzo wari waje kumutegereza,yahise avuga ati "Hejuru y’ibyo byose,nyuma y’urugendo rw’amasaha 15,mfite abayobozi bashinzwe imisoro bantegereje.Ibi n’ubusazi."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC izabanza kwakira Rayon Sports muri shampiyona [INGENGABIHE]

Hamaze kujya hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu mikino ibanza ya...
25 November 2020 Yasuwe: 165 0

Wayne Rooney yahishuye ukuntu yifuje kwerekeza muri FC Barcelona kubera...

Umunyabigwi w’ikipe ya Manchester United n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza,Wayne...
24 November 2020 Yasuwe: 1029 1

Ahmad Ahmad wayoboraga CAF yahagaritswe imyaka 5 kubera ibyaha bikomeye...

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yafatiye ibihano byo...
23 November 2020 Yasuwe: 1008 0

Anele Ngcongca wakiniye ikipe y’igihugu y’Afurika y’epfo yahitanwe...

Uwari myugariro wa Mamelodi Sundowns n’ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo...
23 November 2020 Yasuwe: 947 0

Mugisha Moise yegukanye Grand Prix Chantal Biya 2020

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye isiganwa ryiswe Grand PrixChantal Biya...
22 November 2020 Yasuwe: 1963 0

Cristiano Ronaldo ari mu biganiro byimbitse n’ikipe yahozemo ngo...

Ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w’I Burayi bikomeje gutangaza ko...
22 November 2020 Yasuwe: 4885 0