skol
fortebet

Messi yiganye Cristiano Ronaldo nawe agura indege ifite ubwiza buhebuje [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi yageze ikirenge mu cya mukeba we Cristiano Ronaldo,agura indege (Private Jet) nziza cyane yo kujya atemberamo igihe cyose ashatse kuzenguruka isi we n’umuryango we.

Sponsored Ad

Aka kadege keza cyane Lionel Messi yakaguze akayabo ka miliyoni 12 z’amapawundi ,kugira ngo we n’umuryango we bajye bagatemberamo nta nkomyi.

Inyuma y’iyi ndege ya Messi handitseho nimero akunda cyane ya 10 ndetse amazina ye,umugore we Antonello n’abahungu be batatu Thiago, Ciro na Mateo yanditse ku ngazi zo kuririraho winjira muri iyi ndege.

Iyi ndege ifite igikoni,ubwogero 2, uburiri bwiza cyane ndetse n’imyanya yo kwicaramo 16 ishobora kuvamo uburiri 8 bwo kuryamaho nijoro.

Messi ahembwa akayabo k’ibihumbi 500 by’amapawundi ku cyumweru ndetse ni umwe mu bakinnyi bamamaza cyane ku isi byatumye yoroherwa no kugura iyi ndege.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa