Kigali
dnd

Mesut Ozil ari mu mazi abira nyuma yo gutuka umutoza Unai Emery amusimbuje

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 June 2019 Yasuwe: 3143

Umukinnyi Mesut Ozil aherutse gukorera amahano ku mukino wa nyuma wa Europa League ubwo yatukaga bikomeye umutoza Unai Emery wa Arsenal wamusimbuje nyuma yo gutsindwa na Chelsea ibitego 4-1.



Ubwo uyu Mudage ufite inkomoko muri Turkey yasimbuzwaga ku munota wa 78,yasohokanye uburakari bwinshi niko guhita atuka Emery ati “Ndarahiye ntabwo wowe uri umutoza.”

Ozil ni umwe mu bakinnyi batakoranye neza na Unai Emery kuko yigeze kumara igihe atamukinisha ndetse akanamukura mu bakinnyi 18 bagombaga gukina ku mpamvu zitamenyekanye.

Amakuru aravuga ko nyuma yo kutumvikana ku mukino wa Chelsea,Emery yagiye akubita agatoki ku kandi ndetse asaba ubuyobozi bwe kurekura Ozil.

Ozil ni umutwaro mu ikipe ya Arsenal,kuko ibihumbi 350 by’amapawundi ahembwa buri cyumweru byatumye abakinnyi barimo Ramsey banga kongera amasezerano ndetse hari abandi batangiye guhanika imishahara yabo.

Nubwo Arsenal yifuza kugurisha Ozil,we ntiyifuza kugenda kuko ntiyabona ikipe imwishyura umushahara nkuwo imuha ariyo mpamvu ngo yiteguye kuyigumamo kugeza amasezerano ye arangiye muri 2021.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yahaye isomo rya ruhago Mukura VS mbere yo kwinjira mu rugamba...

Ikipe ya Rayon Sports yakoze ibyo benshi batakekaga ku mukino w’umunsi wa 14...
15 December 2019 Yasuwe: 4186 0

Manzi Thierry na Sefu bashobora kutazakina umukino uzahuza APR FC na Rayon...

Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Erradi Mohamed, yavuze ko ashobora...
15 December 2019 Yasuwe: 5348 0

Munyakazi Sadate yahaye igisubizo gishaririye ikinyamakuru giherutse...

Kimwe mu binyamakuru byandikira kuri Interineti giherutse kwandika inkuru...
15 December 2019 Yasuwe: 5984 0

Jurgen Klopp yatangaje agahinda gakomeye yatewe no kuza kwa...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yavuze ko ari mu gahinda gakomeye yatewe...
15 December 2019 Yasuwe: 2757 0

Umukinnyi w’umwana ikipe ya Rayon Sports yasinyishije yasinyiwe na Papa...

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza, Rayon Sports yasinyishije umusore...
14 December 2019 Yasuwe: 4865 0

APR FC yaharuye neza inzira iyerekeza mu rugamba izahanganamo na Rayon...

Ikipe ya APR FC yashimangiye umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda...
14 December 2019 Yasuwe: 3061 0