skol
fortebet

Mesut Ozil na Sead Kolasinac batezwe n’amabandi yari yitwaje ibyuma Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Friday 26, Jul 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Arsenal Mesut Ozil na Sead Kolasinac batezwe n’amabandi abiri yari yitwaje icyuma ku mugoroba wo ku munsi w’ejo,kubw’amahirwe ntihagira n’umwe ugiterwa kuko bahunze berekeza muri restaurant.

Sponsored Ad

Ubwo aba bakinnyi basanzwe ari inshuti cyane barimo batemberera mu gace kitwa Childs Hill ko mu mujyi wa London,bahuye n’aya mabandi yari ari kuri moto arabitambika birangira Sead Kolasinac avuye mu modoka ahangana nayo afasha Mesut Ozil guhunga.

Ozil uhembwa ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru,yatezwe n’aya mabandi ubwo yari mu modoka ye ihenze cyane ya Mercedes G-Class we na mugenzi we Kolasinac bamenyanye bakiri abana bato.

Amashusho yafashwe na cameras za CCTV,yagaragaje iki gisore cy’ibigango Kolasinac giterana ibipfunsi n’aya mabandi nubwo yagikangishije icyuma,birangira asubiye inyuma.

Aba bakinnyi babonye ko byakomeye,bavuye mu modoka bayita ifunguye imiryango, biruka n’amaguru berekeza kuri restaurant y’abanya Turkia yo mu mujyi wa London yitwa Lakya ku muhanda witwa Golders Green ariho batabawe n’abakozi bayo ndetse na police ihita ihagera.

Umwe mu batangabuhamya yabwiye Daily Mail ati “Nabonye Mesut Ozil afite ubwoba bwinshi ari guhigwa n’amabandi atabarwa n’abakozi bo muri restaurant ndetse n’abayobozi bayo.

Ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wakomeretse gusa ngo Ozil yahungabanye cyane nyuma yo guhunga aba bagizi ba nabi yiruka cyane.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa