skol
fortebet

Mesut Ozil yabwiwe icyo agomba gukora kugira ngo agaruke mu ikipe ya Mbere muri Arsenal

Yanditswe: Friday 11, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Mesut Ozil umaze igihe adakina mu ikipe ya Arsenal,yabwiwe n’ubuyobozi bw’ikipe buhagarariwe na Edu ko kugira ngo yongere kugaruka mu ikipe ya mbere ndetse akabona n’umwanya wo kubanza mu kibuga,agomba gukora cyane mu myitozo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uhembwa akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi adakina,yabwiwe ko niba ashaka kugaruka mu kibuga akwiriye kongera imbaraga mu myitozo.

Edu ushinzwe siporo muri Arsenal yabwiye Ozil ko agomba gukora cyane kugira ngo yongere guhabwa umwanya.

Mesut Ozil yahawe umwanya uhagije na Arteta mbere y’uko Covid-19 ica igikuba ku isi yose ariko nyuma ya guma mu rugo nta munota n’umwe yakinnye.

Nubwo Mesut Ozil ahembwa amafaranga menshi kurusha abandi bose mu ikipe,yagiye anengwa na benshi kubera umusaruro muke ugereranyije nibyo ahabwa ariyo mpamvu yasabwe gukora cyane.

Ozil yagarutse muri iki cyumweru ndetse akora imyitozo uko bikwiye aho bivugwa ko ashobora gutoranywa mu bakinnyi bazakina na Fulham ku munsi w’ejo.

Edu yagiriye inama Ozil yo gukora cyane kugira ngo agirirwe icyizere.Yagize ati “Aha nibyo turi kuvuga ku musaruro.Abakinnyi bitwara neza mu myitozo no mu kibuga bagiye kubona amahirwe menshi kuko Mikel yarabigaragaje.Buri wese afite amahirwe.

Tuzi agaciro ka buri wese ndetse nzi n’agaciro k’umukinnyi nka Mesut ariko ubu turi kuvuga ku musaruro.Niyitwara neza,abakinnyi bari kwitwara neza,umwiza mu myitozo,uwitwaye neza mu mikino,ndabizi neza ko Mikel azamuha umwanya wo gukina cyangwa kujya ku ntebe y’abasimbura.”

Mu minsi ishize,Mesut Ozil yavuze ko impamvu nyamukuru yateye umutoza Mikel Arteta kumukura mu bakinnyi yifashishije nyuma ya guma mu rugo ari uko yanze kugabanya umushahara nkuko bagenzi be babigenje.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru David Ornstein w’ikinyamakuru The Athletic cyegamiye cyane ku ikipe ya Arsenal,Ozil yavuze ko atakuwe mu ikipe kubera ko yari ku rwego rwo hasi ahubwo yakuwemo n’uko yanze kugabanya umushahara we ho 12.5 ku ijana nkuko babisabwe n’ubuyobozi.

Abakinnyi bose ba Arsenal basabwe kugabanya 12.5 ku ijana by’umushahara wabo mu rwego rwo gufasha ikipe guhangana n’ingaruka za Covid-19 ariko uyu mugabo ukomoka muri Turkia afunga umutwe yanga kugira n’igice na kimwe akura ku bihumbi 350 by’amapawundi ahembwa ku cyumweru.

Aganira na The Athletic,Mesut Ozil yavuze ko atigeze asobanurirwa neza impamvu akwiriye kugabanya umushahara ndetse ngo ibibazo byose yabajije ntabwo yabisubijwe.

Yavuze ko uyu mwanzuro yafashe ariwo wamukozeho ahita akurwa mu ikipe yakinnye imikino yose yabaye nyuma yo gusubukurwa kwayo muri Kamena.

Yagize ati “Birashoboka ko uwo mwanzuro wanjye ariwo watumye namburwa amahirwe yo gukina gusa ntabwo mbizi gusa nta bwoba nterwa no guhagarara ku kintu nemera ko ari ukuri ariko urebye ibyabaye ku kazi bigaragara ko nari mu kuri.

Yakomeje ati “Twese nk’abakinnyi tuba dufite ubushake bwo gufasha ariko tuba dukeneye amakuru ndetse ibibazo byacu ntibyasubijwe.Nari kumera neza ndetse ngatanga umugabane munini igihe abashinzwe imikino n’ubukungu badusobanurira neza ariko baraduhatirije ntibaduha ibisobanuro bihagije.”

Mesut Ozil yavuze ko kuba yaranze kugabanya umushahara we yabikoreye umuryango ndetse n’imishinga atera inkunga ndetse avuga ko ibi bitagakwiriye kuba byaratumye abantu bamwibasira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa