skol
fortebet

Mesut Ozil yanyomoje umutoza Arteta wamuhimbiye uburwayi adafite

Yanditswe: Wednesday 15, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuva shampiyona y’Ubwongereza yasubukurwa nyuma ya Guma mu rugo,ntabwo Mesut Ozil aragaragara mu ikipe ya Arsenal gusa umutoza Mikel Arteta akunze kuvuga ko uyu mukinnyi arwaye kandi ari muzima.

Sponsored Ad

Imikino 5 ishize,Mesut Ozil ntiyigeze ashyirwa mu bakinnyi 20 bakina kubera impamvu itazwi nyamara uyu mukinnyi ari muzima.

Ku munsi w’ejo,umutoza mikel Arteta yabwiye abanyamakuru ko Mesut Ozil afite ikibazo cy’umugongo ariko nyuma y’aho uyu mukinnyi yanditse kuri Twitter ye ko ameze neza ndetse yiteguye gukina.

Arteta yabwiye abanyaamakuru ko Mesut Ozil ataza kuboneka mu mukino Arsenal iraza gucakirana na Liverpool kuri uyu wa Gatau nijoro kubera uburwayi bw’umugongo hanyuma uyu mukinnyi ahita ajya kuri Twitter ashyiraho ifoto ari mu myitozo yandikaho ngo “Nditeguye.”

Umutoza Arteta ejo yabwiye abanyamakuru bamubajije kuri Ozil ati “Kuri Mesut Ozil ibintu bimeze uko byari bimeze.”

Umubano wa Ozil na Arsenal muri rusange ntiwifashe neza cyane ko nubwo ariwe uhembwa umushahara mwinshi mu ikipe ungana n’ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru ariko adatanga umusaruro uhagije.

Ozil amaze gutsinda igitego 1 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego mu mikino 23 amaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.

Ozil agiye kwinjira mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye azarangira mu mpeshyi ya 2021 ariko umuhagarariye yavuze ko biteguye kuyarangiza cyane ko nta kipe yamuha aka kayabo ahembwa.

Mu minsi ishize,umutoza Arteta yavuze ko Ozil agifite umwanya muri Arsenal ariko asabwa kwiga uburyo bwe bw’imikinire.



Ozil yavuze ko ameze neza nyuma y’aho umutoza Arteta yavuze ko afite ikibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa