skol
fortebet

Mesut Ozil yashyingiranywe n’umukunzi we mu bukwe bw’igitangaza bakoreye mu mujyi wa Istanbul [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 07, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Arsenal,Mesut Ozil n’umukunzi we Amine Gulse bakoreye ubukwe bwabo mu mujyi wa Istanbul kuri uyu wa Gatanu taliki ya 07 Kamena 2019 aho bazengurutse uyu mujyi abantu babavugiriza ingoma.

Sponsored Ad

Mu birori byagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga,Mesut Ozil na Amine Gulse bazengurutse umujyi wa Istanbul bashagawe n’imbaga y’abantu ndetse imbere y’abo hari abavuzi b’ingoma.

Mbere y’ubukwe,Mesut Ozil yavuze ko yifuza kuvuza abana 1000 bakeneye kubagwa ndetse asaba abashyitsi yatumiye mu bukwe ko badakwiriye kumuzanira impano ahubwo akeneye abamuha ubufasha mu kuvuza aba bana bakeneye cyane ubufasha hirya no hino ku isi.

Yagize ati “Amine nanjye tuzafasha abana bagera ku gihumbi kubagwa.Nzishima cyane nihagira ubuvuzi bwisumbuyeho bwiyongeraho.”

Mesut n’umugore we Gulse bahise bifotoza bafashe inkweto nini cyane nk’ikirango cy’ubu bufasha yifuza guha abana 1000 bakeneye kubagwa cyane.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa