skol
fortebet

Mesut Ozil yatangaje impamvu yatumye akurwa mu ikipe ya Arsenal nyuma yo gusubukurwa kw’imikino

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Mesut Ozil ukomeje kuzonga ikipe ya Arsenal ishaka kumugurisha akabyanga,yavuze ko impamvu nyamukuru yateye umutoza Mikel Arteta kumukura mu bakinnyi yifashishije nyuma ya guma mu rugo ari uko yanze kugabanya umushahara nkuko bagenzi be babigenje.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru David Ornstein w’ikinyamakuru The Athletic cyegamiye cyane ku ikipe ya Arsenal,Ozil yavuze ko atakuwe mu ikipe kubera ko yari ku rwego rwo hasi ahubwo yakuwemo n’uko yanze kugabanya umushahara we ho 12.5 ku ijana nkuko babisabwe n’ubuyobozi.

Abakinnyi bose ba Arsenal basabwe kugabanya 12.5 ku ijana by’umushahara wabo mu rwego rwo gufasha ikipe guhangana n’ingaruka za Covid-19 ariko uyu mugabo ukomoka muri Turkia afunga umutwe yanga kugira n’igice na kimwe akura ku bihumbi 350 by’amapawundi ahembwa ku cyumweru.

Aganira na The Athletic,Mesut Ozil yavuze ko atigeze asobanurirwa neza impamvu akwiriye kugabanya umushahara ndetse ngo ibibazo byose yabajije ntabwo yabisubijwe.

Yavuze ko uyu mwanzuro yafashe ariwo wamukozeho ahita akurwa mu ikipe yakinnye imikino yose yabaye nyuma yo gusubukurwa kwayo muri Kamena.
Yagize ati “Birashoboka ko uwo mwanzuro wanjye ariwo watumye namburwa amahirwe yo gukina gusa ntabwo mbizi gusa nta bwoba nterwa no guhagarara ku kintu nemera ko ari ukuri ariko urebye ibyabaye ku kazi bigaragara ko nari mu kuri.

Yakomeje ati “Twese nk’abakinnyi tuba dufite ubushake bwo gufasha ariko tuba dukeneye amakuru ndetse ibibazo byacu ntibyasubijwe.Nari kumera neza ndetse ngatanga umugabane munini igihe abashinzwe imikino n’ubukungu badusobanurira neza ariko baraduhatirije ntibaduha ibisobanuro bihagije.”

Mesut Ozil yavuze ko kuba yaranze kugabanya umushahara we yabikoreye umuryango ndetse n’imishinga atera inkunga ndetse avuga ko ibi bitagakwiriye kuba byaratumye abantu bamwibasira.

Mesut Ozil yavuze ko hari abantu bamaze imyaka 2 bamwibasira ndetse bagerageza kumurimbura bamwangisha abafana.

Yavuze ko akiri mu ikipe ya Arsenal ndetse adateze kugira ahandi ajya amasezerano ye atarangiye yaba akina cyangwa adakina.

Ati “Umwanzuro wanjye urumvikana,ndi hano kugeza ku munsi wanjye wa nyuma w’amasezerano kandi nzatanga buri kimwe mu ikipe.Ibihe nk’ibi ntabwo binsha intege ahubwo birankomeza.Mu myaka ishize nagaragaje ko nagaruka mu ikipe nkongera kwigaragaza.

Nubaha umwanzuro w’umutoza kandi ibintu nk’ibi bikorerwa mu kibuga.Nyuma yo gusubukurwa kw’imikino sinigeze mpabwa amahirwe yo gukina ngo nigaragaze.Iyaba narakinnye nabi ngakurwa mu ikipe kubera iyo mpamvu nabyumva ariko siko bimeze…….Ndacyafite byinshi byo guha ikipe,nkora imyitozo ikomeye uko bishoboka kose. “

Umutoza Mikel Arteta yavuze ko umukinnyi Ozil yakuwe mu kibuga kubera impamvu z’umupira gusa akimara guhabwa akazi yari umwe mu bakinnyi yari yubakiyeho ikipe kuko yamaze imikino 10 yikurikiranya abanza mu kibuga.

Mesut Ozil asigaje umwaka umwe ku masezerano ye ariyo mpamvu bivugwa ko Arsenal ishobora kumuha miliyoni 18 z’amapawundi yo kugura iki gihe asigaranye ikamurekura.


Arteta yahawe inshingano zo kumvisha abakinnyi kugabanya umushahara,Ozil amubera ibamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa