skol
fortebet

Micheal Sarpong agiye guca agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga menshi kurusha abandi muri Rayon Sports

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports,Micheal Sarpong utashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mikino ya CECAFA Kagame Cup,yamaze kwerekeza mu ikipe ya Orlando Pirates gukora ikizamini cy’ubuzima.

Sponsored Ad

Sarpong witwaye neza mu mwaka we wa mbere yakiniye Rayon Sports avuye muri Dreams FC yo muri Ghana,agiye kugurwa agera ku bihumbi 150 by’amadorali n’iyi kipe ya Orlando Pirates yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Afurika y’Epfo ishize.

Umutoza Milutin Sredojevic wa Orlando Pirates arashaka uburyo yakubaka ikipe ya Orlando Pirates kugira ngo yigaranzure Mamelodi Sundowns ikomeje kuba mpatsamakipe muri iki gihugu ariyo mpamvu yaguze Sarpong.

Orlando Pirates yandikiye Rayon Sports iyisaba ko bakohereza Micheal Sarpong ngo ajye gukora ikizamini cy’ubuzima ariyo mpamvu ubu yamaze kwerekeza mu mujyi wa Pretoria.

Nkuko ikinyamakuru Soccer Laduma kibitangaza,Orlando Pirates izwi nka Buccaneers yamaze kugura abakinnyi benshi barimo Gabadinho Mhango,Dlamini, Bongani Sam, Fortune Makaringe, Siphesihle Ndlovu, Tebogo Tlolane naTshegofatso Mabasa.

Orlando Pirates yirukanye abakinnyi barimo Thabo Matlaba, Abbubaker Mobara, Jackson Mabokgwane, Ayanda Nkosi, Thabo Qalinge, Diamond Thopola na Phetso Maphanga.

Pirates niramuka iguze Sarpong ufite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports aka kayabo k’ibihumbi 150 by’amadolari,azaba abaye umukinnyi wa mbere winjirije Rayon Sports amafaranga menshi kurusha abandi bose.

Ibitekerezo

  • Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa