skol
fortebet

Micheal Sarpong yagarutse mu Rwanda afite inyogosho idasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports FC itangarije ko rutahizamu wayo ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong, aragaruka mu Rwanda mu kuri uyu wa Kane,uyu musore yahageze ku i saa saba n’igice.

Sponsored Ad

Sarpong wari wagiye gukora igeragezwa mu Bushinwa agakomwa mu nkokora na Coronavirus,ntiyahise agaruka mu Rwanda kubera ko umwe mu bagize umuryango we yari arwaye nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate.

Sarpong agiye gukinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda izasubukurwa hakinwa umunsi wa 21 ndetse n’igikombe cy’Amahoro.

Ubwo yari amaze kugera mu Rwanda uyu Rutahizamu w’imyaka 23 ukomoka muri Ghana yabwiye ikinyamakuru FunCub ko aje gukomereza aho yari agejeje mu ikipe ya Gikundiro kandi ko ahishiye byinshi iyi kipe by’umwihariko kuyihesha intsinzi no guha ibyishimo abafana.

Ati" Nagarutse i Kigali kuko ndacyafite amasezerano ya Rayon Sports niyo mpamvu ngarutse kuyifasha, nubwo mu keba (APR FC) numvise ko arimo kwitwara neza ariko ndagirango mbabwire ko nagarutse aho urugendo rwatangiriye (Rayon Sports) inje kurusoza kandi ntakabuza bizagenda neza. niteguye gukorana neza n’amaraso mashya nka Sugira Ernest na Drissa Dagnogo, tuzashyira hamwe imbaraga twese tuzamure ikipe."

Rutahizamu Sarpong ukundwa na benshi mu bakunzi ba Rayon Sports yageze mu Rwanda yahinduye inyogosho nkuko asanzwe abigenza.




Sarpong yagarutse mu Rwanda afite inyogosho idasanzwe

AMAFOTO: Funclub

Ibitekerezo

  • Welcome back Sarpong.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa