skol
fortebet

Micheal Sarpong wanzwe na Simba SC yamaze kumvikana na Yanga Africans

Yanditswe: Thursday 20, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahimu Micheal Sarpong wari umaze imyaka 2 akinira ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania,Yanga Africans nyuma y’iminsi mike yanzwe na Simba SC yari yasinyiye imbanzirizamasezerano.

Sponsored Ad

Michael Sarpong waherukaga kuvugwa cyane i Kigali ubwo yakoreraga isabukuru umukunzi we yitabiriwe n’ibyamamare hakabaho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ategerejwe i Dar Es Salaam mu ntangiriro z’icyumweru gitaha gusinya amasezerano y’imyaka 2 muri Yanga SC nk’uko Fredrick Mwakalebela umuyobozi wungirije w’iyi kipe yabyemeje.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukomoka muri Ghana, yari yarumvikanye na Simba SC kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere ariko mu cyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko iyi kipe yisubiyeho.

Simba SC yabwiye uyu mukinnyi ko yakwishakira ahandi azakina kuko atakiri mu mibare yayo niko guhita atangira kuvugana na Yanga.

Simba SC yaretse Sarpong nyuma yo kugura Bernard Morisson wakiniraga mukeba Yanga SC, wateje umwuka mubi hagati y’aya makipe yombi.

Michael Sarpong nta kipe yari afite nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports muri Mata 2020 kubera imyitwarire mibi irimo gutuka umuyobozi w’iyi kipe Munyakazi Sadate ko nta bwenge afite bwo kuyiyobora.

Sarpong yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2018 avuye iwabo muri Ghana, aho yakiniraga Dreams FC,asinyira Rayon Sports imyaka 2.

Uyu wakiniye Liberty Professionals y’iwabo, yigaragaje mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, aho yatsinze ibitego 16.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yagiye gukora igeragezwa muri Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko amahirwe ye akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

Yagarutse mu Rwanda muri Gashyantare, akinira Rayon Sports imikino itatu mbere y’uko shampiyona ihagarikwa kubera Coronavirus.

Umwaka w’imikino wasojwe imburagihe yaratsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona.

Ikipe ya Yanga yerekejemo ikomeje kwiyubaka cyane kuko yanaguze Rutahizamu uvuye muri Angola witwa Carlos Sténio Fernandes “Carlinhos”.

Iyi kipe kandi,igiye gusinyisha umutoza Kaze Cedric mu mpera z’iki cyumweru avuye muri America nk’umutoza mukuru mushya w’iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa