skol
fortebet

Micheal Sarpong yamaze kuba umukinnyi wa Young Africans bidasubirwaho [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 21, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Sarpong Michael wahoze akinira Rayon Sports yamaze kuba umukinnyi wa Young Africans nyuma yo kuyisinyira amasezerano kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2020.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 2 yari amaze hano mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports,uyu rutahizamu yerekeje muri Tanzania kuri uyu wa 5, kurangizanya niyo kipe ye nshya.

Abafana b’ikipe ya Young Africans bakiriye Micheal Sarpong nk’umwami uje kubakiza ingoyi ya Simba SC imaze imyaka 2 iyiyoboje inkoni y’icyuma.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 ukomoka muri Ghana, yari yarumvikanye na Simba SC kuzayikinira mu myaka ibiri iri imbere ariko mu cyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko iyi kipe yisubiyeho.

Simba SC yabwiye uyu mukinnyi ko yakwishakira ahandi azakina kuko atakiri mu mibare yayo niko guhita atangira kuvugana na Young Africans yerekejemo.

Simba SC yaretse Sarpong nyuma yo kugura Bernard Morisson wakiniraga mukeba Young Africans, wateje umwuka mubi hagati y’aya makipe yombi.

Michael Sarpong nta kipe yari afite nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports muri Mata 2020 kubera imyitwarire mibi irimo gutuka umuyobozi w’iyi kipe Munyakazi Sadate ko nta bwenge afite bwo kuyiyobora.

Sarpong yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2018 avuye iwabo muri Ghana, aho yakiniraga Dreams FC,asinyira Rayon Sports imyaka 2.

Uyu wakiniye Liberty Professionals y’iwabo, yigaragaje mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, aho yatsinze ibitego 16.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Michael Sarpong yagiye gukora igeragezwa muri Changchun Yatai FC yo mu Bushinwa, ariko amahirwe ye akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

Yagarutse mu Rwanda muri Gashyantare, akinira Rayon Sports imikino itatu mbere y’uko shampiyona ihagarikwa kubera Coronavirus.

Umwaka w’imikino wasojwe imburagihe yaratsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona.

Ikipe ya Yanga yerekejemo ikomeje kwiyubaka cyane kuko yanaguze Rutahizamu uvuye muri Angola witwa Carlos Sténio Fernandes “Carlinhos”.

Iyi kipe kandi,igiye gusinyisha umutoza Kaze Cedric mu mpera z’iki cyumweru avuye muri America nk’umutoza mukuru mushya w’iyi kipe.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa