skol
fortebet

Migi wirukanwe mu ikipe ya APR FC yahishuye uburyo ashobora kuyigarukamo

Yanditswe: Monday 07, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Migi yahishuye ko nubwo yirukanwe muri APR FC bishobotse ko yagarukamo ari nk’umutoza cyangwa umukinnyi.

Sponsored Ad

Mugiraneza Jean Baptiste Migi uherutse kwirukanwa na APR FC yari anabereye kapiteni, yavuze ko iyi kipe yayifataga nko mu rugo ndetse na yo ikamufata nk’umwana ku buryo biramutse bishobotse yazayigarukamo nk’umukinnyi cyangwa nk’umutoza.

Migi kuri ubu uri mu Rwanda mu gihe cy’ikiruhuko yatangaje ibi ubwo yari yagiye kureba umukino wahuje APR FC na AS Kigali.

Migi yavuze ko yari afite amatsiko yo kureba iyi kipe afata nko mu rugo uko yitwara nyuma yo kwirukana abakinnyi 16 bose na we arimo.

Ati “Iki kibazo cyatubayeho umwaka ushije kandi ndabona no muntangiriro z’iyi shampiyona ari ko bimeze.”

Migi wumvikana nk’ugifite ku mutima APR FC, avuga ko igisubizo k’iyi kipe kizaturuka mu bushake bw’abakinnyi n’abatoza.

Ati “Abakinnyi ba APR FC bagomba kwishakamo igisubizo bakikoresha imyitozo, ndetse n’abatoza bayo bakaba babafasha kuko isoko ryo mu Rwanda ryamaze guhagarara, abakinnyi bayo ni beza bitekerezeho ndakeka bazitwara neza.”

Yasoje avuga ko iyi kipe yayikundaga cyane Ati “Iki kibazo cyatubayeho umwaka ushije kandi ndabona no muntangiriro z’iyi shampiyona ari ko bimeze.

Migi wumvikana nk’ugifite ku mutima APR FC, avuga ko igisubizo k’iyi kipe kizaturuka mu bushake bw’abakinnyi n’abatoza.

Ati “Abakinnyi ba APR FC bagomba kwishakamo igisubizo bakikoresha imyitozo, ndetse n’abatoza bayo bakaba babafasha kuko isoko ryo mu Rwanda ryamaze guhagarara, abakinnyi bayo ni beza bitekerezeho ndakeka bazitwara neza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa