skol
fortebet

Mikel Arteta yahaye isezerano rikomeye abakunzi ba Arsenal batishimiye uko iri kwitwara

Yanditswe: Tuesday 17, Nov 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta,yatangaje ko iyi kipe ikiri kure cyane yahoo yakagombye kuba iri nyuma yo gutangira nabi shampiyona y’umwaka wa 2020-2021.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 38 umaze guhesha Arsenal ibikombe 2 nyuma yo gusimbura Unai Emery ntabwo amerewe neza muri iyi minsi nyuma y’aho ikipe ya Aston Villa imusanze ku kibuga cye ihamutsindira ibitego 3-0 imurusha bikomeye.

Iyi Arsenal iri ku mwanya wa 11 muri Premier League,ndetse uyu mutoza yavuze ko abakinnyi be batari ikipe yakagambye kuba afite,abasaba kuzamura urwego rwabo.

Nubwo Arteta yagaragaje ko hari ibyo ashoboye,anengwa na benshi ko atagira guhozaho ahanini bagendeye ku kuntu yatsinze Liverpool mu mwaka washize hanyuma Aston Villa ikamutsinda ku mukino wkurikiyeho ndetse no mu minsi ishize yatsindiye Manchester United ku kibuga cyayo ariko ku mukino wakurikiyeho iyi Aston Villa imunyagirira ku kibuga cye ibitego 3-0.

Aganira n’urubuga rwa Arsenal,Arteta yagize ati “Turacyafite urugendo rurerure.Mfite ubwoba.Bisaba gahunda.

Umusaruro ushobora kuza ako kanya,imbogamizi dufite mu ikipe tuyobora nuko dusabwa gutsinda buri mukino na buri rushanwa.

Kugeza ubu tumaze gukina imikino 14 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino.Twatsinze 10 dutsindwa 4 yo muri Premier League,harimo akantu gato ko kudahozaho.”

Uyu mutoza yahaye isezerano abakunzi b’iyi kipe ko bagiye gukora ibishoboka byose ikipe ikongera kuba nziza ndetse igatanga umusaruro.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi byo gukora,hari iby’igihe gito n’ikiringaniye.Twabonye impinduka nyinshi atari mu kibuga gusa ari no mu myubakire y’ikipe.Byari bikomeye,mu mezi 3 cyangwa 4,habaye ibintu byinshi.

Dukeneye gushyira ibintu mu buryo tukanasuzuma aho turi ubu,Ndabona ejo hazaba ari heza.Ndi umuntu ubona ibyiza kandi mpora nshaka kwiga byinshi iyo ibintu byagenze nabi nkuko twatsinzwe bibabaje nyuma yo kwitwara neza kuri Old Trafford.

Tugomba kumva impamvu byabaye,tukinenga mbere na mbere ndetse tukagerageza kumva abakinnyi neza,tukanabaha ibisubizo bituma batsinda imikino myinshi.

Muri uyu mwaka w’imikino,hari ibyo Arteta yashimirwa nko kuba ikipe ya Arsenal imaze gutsinda imikino 3 muri Europa League no kuba igeze muri ¼ cya Carabao Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa